AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

EUCL yafashe abantu babiri bacyekwaho kwiba amashanyarazi

Yanditswe Mar, 03 2018 14:58 PM | 7,487 Views



Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EUCL, kiratangaza ko cyakajije ubugenzuzi butahura abiba umuriro w’amashayanrazi bagamije inyungu ku giti cyabo bigatera igihombo igihugu. Ni nyuma yaho Nyabugogo hafatiwe abantu 2 bakekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu nganda zabo.

Abacyekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi ni abafite inganda zitunganya ibigori bakorera ku giti cy’inyoni mu kagari ka Nyabugogo akarere ka Nayrugenge. Umwe mu bacyekwaho kwiba amashanyarazi avuga ko amaze igihe gito ahakorera bityo ngo ntazi iby’iki kibazo cyigaragazwa n’abakozi ba REG babishinzwe.

Habimana Marcel umukozi wa EUCL ishami rya Jabana avuga ko hasigaye hari uburyo bwo kwiba amashanyarazi mu buryo bukoresheje ubuhanga. Ati, "Hari aho binjira muri cash power imbere bagafata insinga 2 cyangwa 1 bakarukata kugirango memoir ya cash power ye gukora, noneho umuriro wa network yacu bakawufata utarinjira muri mubazi, ugahita usohoka ujya kuri machine zabo, ni ukuvuga memoir baba bayihagaritse aribyo bakoze aha bashyize insinga, uyu muriro ujya ku mashini zabo uba ukoreshwa ariko utazwi."

Abaturage basabwa kujya batanga amakuru y’aho bicyekwa ko bashobora kuba bakoresha umuriro w’amashanyarazi mu buryo budasobanutse



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage