Yanditswe May, 05 2021 13:00 PM | 73,000 Views
Kuri uyu wa Gatatu
ubuyobozi bwa ikipe ya Kiyovu Sports, bwerekanye umutoza mushya, Etienne
Ndayiragije ukomoka mu Burundi.
Ndayiragije wanatoje ikipe y’Igihugu ya Tanzania, ayaje kuri uyu mwanya asimbuye Karekezi Olivier uherutse kwirukanwa.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko uyu mutoza yahawe amasezerano y'imyaka ibiri.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ndayiragije yavuze ko afitanye na Kiyovu imishinga miremire irimo gusubiza icyubahiro iyi kipe, no kwita ku ikipe y'abakiri bato ba Kiyovu Sports.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwatandukanye na Karekezi Olivier, nyuma y’aho ngo aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba.
Tariki 2 Gicurasi uyu mwaka nibwo komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n’uyu mutoza.
Yari yagizwe Umutoza Mukuru wa Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020, aho yari yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ntangiriro z’Ukwakira.
Ubwo yatorwaga, Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports, yabwiye abakunzi bayo ko yazanye Karekezi Olivier nk’umutoza kuko bafatanyije gukora umushinga w’uburyo iyi kipe yatwaramo igikombe cya Shampiyona.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru