AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Etienne Ndayiragije yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports asimbuye Karekezi Olivier

Yanditswe May, 05 2021 13:00 PM | 73,000 Views



Kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bwa ikipe ya Kiyovu Sports, bwerekanye umutoza mushya, Etienne Ndayiragije ukomoka mu Burundi.

Ndayiragije wanatoje ikipe y’Igihugu ya Tanzania, ayaje kuri uyu mwanya asimbuye Karekezi Olivier uherutse kwirukanwa.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko uyu mutoza yahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ndayiragije yavuze ko afitanye na Kiyovu imishinga miremire irimo gusubiza icyubahiro iyi kipe, no kwita ku ikipe y'abakiri bato ba Kiyovu Sports.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwatandukanye na Karekezi Olivier, nyuma y’aho ngo aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba.

Tariki 2 Gicurasi uyu mwaka nibwo komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n’uyu mutoza.

Yari yagizwe Umutoza Mukuru wa Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020, aho yari yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ntangiriro z’Ukwakira.

Ubwo yatorwaga, Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports, yabwiye abakunzi bayo ko yazanye Karekezi Olivier nk’umutoza kuko bafatanyije gukora umushinga w’uburyo iyi kipe yatwaramo igikombe cya Shampiyona.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira