Yanditswe Apr, 19 2017 17:18 PM | 2,124 Views
Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa(FAO) uratangaza ko ugiye gutangira umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi mu turere 4 duherereye mu ntara y'amajyaruguru n'uburengerazuba. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko uyu mushinga uje kunganira izindi gahunda leta ifite zigamije kuvana abaturage mu bukene.
Ni umushinga uzajya ufasha abaturage bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rulindo na Gakenke,kubona ifumbire, guhinga mu buryo bwa kijyambere ndetse bagahabwa n'amahugurwa y'uburyo bakwiye gucunga ibikorwa byabo mu buryo bwa kinyamwuga, ibi ngo bizafasha abaturage kudasubira inyuma.
Attaher Maiga uhagarariye FAO mu Rwanda avuga ko uyu mushinga uje kunganira gahunda za leta y'u Rwanda zari zisanzweho: “Uyu mushinga ugamije kongera imbaraga izindi gahunda zari zisanzweho zigamije kuvana abaturage mu bukene hifashishijwe ubuhinzi hari hasanzweho ibikorwa bya VUP bityo umuturage akava mu bukene ariko nanone muri uyu mushinga twongeyemo ikindi kintu cyo kwigisha abaturage ibijye n'akamaro k'imirire myiza.”
Ni umushinga abayobozi mu nzego z'ibanze bavuga ko uje ari igisubizo ku baturage kuko bazava mu bukene mu buryo bwihuse. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu Uwamariya Odette avuga ko n’ubwo ubukene mu baturage bugenda bugabanuka ku rugero rushimishije bitewe na gahunda zigenda zishyirwa zigamije kubazamura ngo haracyari urugendo kuko 39% by'abaturage bakiri munsi y'umurongo w'ubukene, 16% bo bakaba bari mu bukene bukabije ni mu gihe hari intego y'uko muri 2020 nta munyarwanda uzaba akiri mu bukene bukabije.
Yagize ati: Ni ukuvuga ngo niba dufite abagenerwabikorwa bari muri category y'ubudehe bakigaragra ko bakeneye kunganirwa na leta iyo tubahurijeho imbaraga birushaho kugira imbaraga zihutisha kwa kuva munsi y'umurongo w'ubukene.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara amezi 18 ukazatwara miriyoni 286 zamafaranga y'u Rwanda.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru