AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

FAO mu mushinga wo kumenya ingano y'amazi ahari n'agomba gukoreshwa

Yanditswe Sep, 04 2019 16:02 PM | 17,576 Views



Mu gihe abakenera amazi mu mirimo inyuranye bavuga ko amazi adahagije kugira ngo barangize ibikorwa byabo, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi n'ibiribwa, FAO riratangaza ko imikoreshereze y'amazi ari ikibazo gikwiye kwitabwaho kugira ngo azakomeze kubabyarira inyungu ku buryo burambye.

Abakora umwuga w'ubuhinzi ndetse n'abakenera amazi mu mirimo yabo ya buri munsi yo mu rugo bavuga ko hari igihe amazi ababana make ntibabashe gutunganya ibikorwa byabo.Icyo bahurizaho ni uko amazi yarushaho kongerwa kugira ngo imirimo yabo itungane:

Nikuze Clemence ni umuhinzi mu Karere ka Rwamagana, yagize ati ''Dukurikije uko ingemwe nkeya duhinga ziba zikeneye amazi menshi, tubona mu gishanga hari igihe aba adahagije cyane cyane mu bihe by'izuba.''

Hakizimana Elyse ati ''Mu buhinzi bwacu bw'umuceri tubona amazi yakongerwa, kuko nk'uyu murongo wa Rusororo ubona amazi, ariko uwa Muyumbu ntaboneke, kandi mbona igishanga cyaguka, hakaba hakenewe amazi menshi.''

Ingabire Laetitia, umuturage mu Karere ka Gasabo, yagize ati ''Ubundi nkenera amazi yo kwenga ubushera, kandi ubushera mbwengesha amazi meza. Ubwo bisaba ko kugira ngo mbone ayo mazi, ni ukurinda kuyagura, akaza ku magare kandi akava kure.Urebye nta mazi dufite, dukwiye kubona amazi hafi mu mirimo yacu ya buri munsi.''

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n'amashyamba, RWFA, Prime Ngabonziza avuga ko hakwiye kumenyekana ingano y'amazi akenewe, uko yabungabungwa mu kuzigamira ibihe by'izuba, ariko n'abaturage bakigishwa uburenganzira ku mazi.

Yagize ati ''Tugomba kumenya umutungo w'amazi dufite tukawufata neza, ikindi ni ukumenya icyo amazi atumariye, mu buhinzi, mu bworozi no mu buzima busanzwe bwa buri munsi; tukamenya n'ayo tugomba gukoresha mu gihe hari imvura nyinshi, n'ayo twazigamira igihe cy'amazi make.Gusa, nta bushyamirane buraba ku burenganzira bw'amazi, ariko bigomba gukumirwa.''

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi n'ibiribwa FAO ryatangije umushinga ugamije gufasha ibyo bihugu kongera ibiribwa hakoreshejwe umutungo kamere w'amazi. Uhagarariye FAO mu Rwanda Gualbert Ghehounou, avuga ko hazifashishwa ibipimo kugira ngo hamenyekane amazi ahari n’agomba gukoreshwa.

Yagize ati ''Uyu mushinga uzatangirana n'ibijyanye no kumenya ibibazo by'amazi n'aho aherereye. Dufite uburyo bwo kubipima, urugero tuzasura nk'Akarere ka Rulindo, turebe uko amazi yaho akoreshwa mu buhinzi n'uko yoherezwa mu ngo z'abatuye Umujyi wa Kigali.Dupime ingano yayo, akoreshwa n'asaguka. Hanyuma twereke abaturage uburyo bayakoresha uburyo burambye bwo gukoresha amazi meza no kuzigama ahari.''

Uyu mushinga uzamara imyaka 3 uzakorera mu bihugu by'u Rwanda, Senegal na Sri Lanka, utware miliyoni 3 z'amadolari y'Amerika. Mu Rwanda uzakorera mu turere twose tw'igihugu.

Imibare igaragazwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mazi ( UN-Water) yerekana ko mu mwaka wa 2025 abantu bagera kuri miliyari 1 na miliyoni 800 bazaba bugarijwe n'ikibazo cy'amazi niba nta gikozwe ku mikoreshereze yayo.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage