AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

FDA mu nzira yo kunoza uburyo ibiribwa n’imiti bigenzurwa

Yanditswe Mar, 06 2020 08:36 AM | 10,428 Views



Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ibiribwa n'imiti (FDA) cyavuze ko abacuruzi bato barangura ibicuruzwa hanze bagomba kwishyira hamwe kugira ngo byorohe kumenya amakuru y'ibyo bacuruza.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje iki kigo n'abacuruza ibyo kurya no kunywa mu Rwanda. Mu nama yahuje izi nzego mu kwezi gushize yari yanzuye ko iki kigo cyajya cyihutisha serivisi gitanga hakiyongeraho no kugabanya amafaranga anyuranye kibaca.

Amafaranga atangwa ku biribwa byatumijwe hanze ngo bisuzumwe yashyizwe kuri 0.8% avuye kuri 1% by'agaciro k'ibyo umucuruzi yinjije mu gihugu, na ho ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bizajya bicibwa ibihumbi 200 mu isuzuma rizajya rikorwa mu gihe cy'imyaka 5, ibintu byishimiwe n'abacuruzi.

Iri suzuma rihoraho rikorwa n'ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ibiribwa n'imiti rigamije kumenya amakuru y'ibiribwa biri ku isoko ry'u Rwanda kuko hari ibyiganwa bigahombya bamwe ibindi bikaba bitujuje ubuziranenge bikaba intandaro y'indwara zitandukanye.

Gusa ngo hari n'abacuruzi bato barangura ibicuruzwa hanze amakuru yabyo akaba atazwi, ari byo byatumye hanzurwa ko hazakorwa inama yabo yihariye mu gihe cya vuba.

Hari ibicuruzwa 47 byahawe icyemezo cy'uko byapimwe kandi byujuje ibisabwa kugira ngo bigurishwe ku isoko ry'u Rwanda. Ibi bicuruzwa bikorwa cyangwa bigatumizwa na sosiyete 6 aho abazihagarariye basobanura ko ibi byemezo bahawe bifite akamaro gakomeye mu bucuruzi bwabo.

Umuyobozi Mukuru wa FDA, Dr Karangwa Charles avuga ko uburyo bwo gusuzuma ibiribwa n'imiti buzasiga hari igihindutse mu mikorere yaba abakorera mu Rwanda n'ababitumiza hanze.

Mu Rwanda habarurwa inganda zitunganya ibiribwa n'ibinyobwa 647 aho 300 zasabye gukorerwa isuzuma na ho mu miti ibihumbi 6 iri ku isoko 1200 yasabiwe gusuzumwa. Uku kwezi kwa Gatatu ngo kuzashira hatanzwe nibura ibyemezo 120 ku ruhande rw'ibiribwa.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize