Yanditswe Feb, 17 2020 18:29 PM | 6,261 Views
Ikigo gishinzwe ubugenzuzi
bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) gisobanura ko nta biribwa cyangwa ibinyobwa
bicuruzwa ku isoko ry’u Rwanda byanduye, kikizeza ko gikora ibishoboka byose
kugira ngo hatagira ibiribwa cg ibinyobwa byagira ingaruka ku buzima
bw’abaturage.
Ni mu gihe abaturage bagaragaza impungenge ko hari ibiribwa bicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Muri iki gihe, abantu batandukanye bakunze kugura ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa mu maduka yabugenewe azwi nka alimentations cyangwa supermarkets.
N’ubwo aya maduka afasha benshi, ariko hari abavuga ko rimwe na rimwe usanga ibigurirwamo biba byararengeje igihe ibintu batekereza ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababiriye cyangwa babinyoye bityo ngo inzego zibishinzwe zikwiye gukora ubugenzuzi buhoraho.
Bimwe mu bicururizwa muri bene aya maduka hari n’ibivugwa ko byanduye bitewe n’imiterere yabyo, igihe bimara bibitswe bigitegereje abaguzi.
Gusa abatanga serivisi za bene ubu bucuruzi bwa supermarkets basobanura ko ubuziranenge bw’ibyo kurya no kunywa byitabwaho cyane kugira ngo bibe bitagira ingaruka iyo ari yo yose ku baguzi babyo.
Nyirinkindi Emmanuel ukorera Vista Market ati “Ibintu byaciye mu kigo cy’ubuziranenge turabyakira ariko hari ibyangirika binafite ‘S Mark’ icyo gihe tubisubiza ababituranguje kugira ngo bitazateza ikibazo umukliya bikamugwa nabi bikatugarukira kandi tubibona.”
Ngarama Justine, Umuyobozi Mukuru wa Simba Super Market ati “Ibintu byose bikorerwa hano bigomba kuba bifite S Mark, kugira ngo uyibone ni uko hari standards uba wujuje, urasurwa byakwemezwa ukabishyira ku isoko bigacuruzwa. Abatekinisiye dufite bari trained, ubakuriye abifitiye diploma, Abanyarwanda basubize umutima mu gitereko.”
Hirya no hino ku mipaka hashyizwe abagenzura ibirebana n’ubuziranenge bw’ibyinjira mu gihugu, mu nganda no ku masoko na ho hari abakozi babishinzwe bagenzura niba ibicuruzwa bibwujuje.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo kigenzura ibiribwa n’imiti Dr Karangwa Charles ahumuriza abaturage ko nta byo kurya cyangwa kunywa byanduye biri ku isoko ry’u Rwanda kandi ngo ubugenzuzi buracyakomeje.
Usibye ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda bisuzumwa ubuziranenge, inganda z’imbere mu gihugu zikomeza kwiyongera na zo zirasuzumwa hagamijwe kureba niba zujuje ibisabwa.
Abaturage kimwe n’abacuruza ibiribwa bitandukanye bashimangira ko igihe ibiribwa byajya bigenzurwa inshuro nyinshi kandi ku buryo butunguranye ngo byatuma hatahurwa hakiri kare icyo ari cyo cyose cyagira ingaruka ku buzima bw’uwariye cyangwa uwanyoye ibyanduye cyangwa byarengeje igihe.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
1 hour
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
2 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru