AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

FERWAFA yahanishije Perezida wa Gasogi United ibihano birimo kumara imikino 4 atajya ku bibuga

Yanditswe Jan, 24 2022 19:18 PM | 49,525 Views



Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, yatangaje ko yasanze Perezida wa Gasogi United  Kakooza Nkuriza Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC. 

Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine n’ihazabu y’ibihumbi ijana.

Komisiyo kandi ivuga ko yasanze Nkuriza Charles yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati, Ahishakiye Balthazar ku mukino Ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021, bityo akaba ahanishijwe guhagarikwa imikino ine mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri, n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu.

Iyi komisiyo kandi yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022, yatangaje ko yafatiye ibihano ikipe ya Etincelles FC ndetse n’abakinnyi bayo Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b’Ikipe ya Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire, bityo Ikipe ikaba ihanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.

Komisiyo kandi yasanze abakinnyi batatu ba Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo aba bakinnyi bavuze bakaba bahanishijwe buri wese kudakina imikino ibiri, hamwe n’ihazabu y’ibihumbi 10 Frw.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama