Yanditswe Mar, 27 2021 09:20 AM | 74,200 Views
Ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP) risanga hakwiye kubaho ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu kurandura ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira mu bana. Ryabigaragarije mu biganiro byarihuje n'inzego zitandukanye.
Iterambere ry'imirire myiza no kurwanya igwingira ry'abana hagamijwe kwihutisha kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye ni ntego nyamukuru yahuje inzego zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko ni ryo ryateguye ibi ibiganiro byarihuje n'izindi nzego zifite aho zihuriye no kwita ku buzima bw'umwana. Umuyobozi w'iri huriro Depite Uwineza Beline aragaruka kuri zimwe mu nzitizi zitiza umurindi ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana.
Yagize ati "Ihuriro FFRP ryita ku gusesengura iyubahirizwa ry'iri hame ry'uburinganire zirimo kutagabana imirimo y'abagize umuryango hagati y'ababyeyi bombi bigaragara cyane nko mu cyaro, aho umugore agira imvune z'imirimo yo mu rugo cyane cyane kwita ku bana bikamubera inzitizi zituma adashobora kwita ku bindi bikorwa byo kwita ku muryango we, byongeye kandi nk'uko byagaragaye mu bushakashatsi imiryango yo mu cyaro n'imiryango ibayeho mu bukene bukabije niyo ikibonekamo ikibazo cy'igwingira ry'abana ku gipimo kiri hejuru."
Abagize inteko ishinga amategeko basanga hari ibikwiye kunozwa kugira ngo imirongo migari igamije gukemura iki kibazo ishyirwe mu bikorwa.
Senateri Mukakarangwa Clotilde ati "Nk'akarima k'igikoni, karafasha mu bijyanye no kuvanga imboga no kugira ngo umuntu abone indyo nziza ariko usanga ahantu henshi byarakendereye kandi biba byagiyemo imbaraga nyinshi. Ubwo rero igitekerezo natangaga ni ubufatanye bw'abaturage niba uturanye n'umuturage ufite akarima k'igikoni kameze neza ariko umuturanyi kameze nabi cyangwa adashaka kugashyiraho byafasha kugira ngo mu mudugudu no mu isibo bafatanye muri urwo rwego bafatanye muri izo gahunda bazishyiremo imbaraga."
Depite Nirere Marie Therese we yagize ati "Igwingira mu by'ukuri ntabwo abantu bararigiraho ubumenyi bwinshi kandi aricyo kibazo kuko twabonye ko igwingira ritangira umwana akiri mu nda, ariko ahenshi twagiye tujya iyo ubajije ikibazo cy'igwingira usanga abenshi bakubwira ikibazo kijyanye n'imirire mibi hakaba hakwiye kongerwamo imbaraga mu kubikangurira abaturage ko iyo umwana atitaweho kiri mu nda igwingira rimukurikirana."
Iki kibazo cy'imirire mibi n'igwingira mu bana cyaganiriweho n'inzego zirimo inteko ishinga amategeko imitwe yombi, Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, iy'ubuzima, iy'ubuhinzi n'ubworozi n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Prof Bayisenge Jeannette agaragaza ko gahunda zishyirwaho zitanga umusaruro.
Ati "Ikijyanye n'ifishi y'umwana na yo yatangiye ari nk'igerageza muri muri Nyabihu bigaragaza ko bitanze umusaruro, za nzego zikorera hamwe umukuru w'umudugudu, abajyanama b'ubuzima CNF bose bagakorera hamwe bagakurikirana imikurire y'umwana hakaba ifishi ikurikirana uko ubuzima bw'umwana buigenda bwitabwaho bikaba byaratanze umusaruro ndetse bikagezwa no mutundi turere Rutsiro, Nyaruguru ,Gakenke na Kayonza iyi gahunda amze kugeray. Inshuti z'umuryango dufite ku mudugudu ndetse zikaba zaroroherejwe mu mikorere aho zifite ikoranabuhanga batangiramo amakuru ajyanye n'ibibazo byose umwana ahuriramo nabyo hariya hasi."
Kugeza ubu mu Rwanda 33% by'abana ni bo bagaragagwaho n'ikibazo cy'igwingira mu gihe intego ari uko mu myaka 3 iri mbere rizagabanuka rikagera kuri 19%, ndetse mu cyerekezo 2035 iki ikibazo kizaba cyarangiye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru