Yanditswe Apr, 09 2019 07:10 AM | 6,181 Views
Madamu wa Prezida wa
Republika Jeannette Kagame avuga ko ubusitani bw'Urwibutso bwatangijwe ari
ugishyira mu bikorwa inshingano zo kurinda amateka y'igihugu by'umwihariko aya Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Ni ubusitani buhereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ahashyinguwe abazize Jenoside basaga ibihumbi 12 bahiciwe bavanwe muri ETO Kicukiro nyuma y'uko ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zibatereranye nyamara bari bazihungiyeho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana ashimangira ko ubu busitani buzatuma abantu bashobora kwibuka igihe cyose bigatanga ubutumwa ku Muryango Mpuzamahanga wateraranye Abatutsi bakorerwaga Jenoside mu 1994.
Ubu busitani buzaba bugizwe n'ibice bitandukanye birimo ahazashyirwa miliyoni irenga ishushanya abasaga miliyoni bazize genoside yakorewe Abatutsi: buzaba burimo kandi amashyamba, ibishanga, udusozi n'ibindi bigaragaza uko Jenoside yakozwe; nanone ariko abarokotse bakaba barafashijwe nabyo.
Prezida wa Ibuka Prof. Dusingizimemungu Jean de Dieu kimwe n'abarokotse bashimangira ko ubu busitani bufite icyo busobanuye ku bafite ababo bazize jenoside.
Madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame wabanje gutera bimwe mu biti bizaba bigize ubu busitani, yavuze ko hifujwe ko ubu busitani bwubakwa ahari amateka mabi ya Jenoside, akaba yabwiye abitabiriye umuhango wo gufungura ubu busitani ko iki ari ikimenyetso n'igihango cy'ubuzima ku banyarwanda.
Ubu busitani ni kimwe mu bimenyetso bihoraho byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Buri mu masangano y'inzibutso zitandukanye zifite amateka yihariye ya Jenoside nk'urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, urushyinguyemo abanyepolitiki rwa Rebero, urwa Gisozi n'inzibutso zo mu Bugesera zirimo urwa Ntarama na Nyamata.
Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
30 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru