Yanditswe Dec, 09 2018 22:15 PM | 64,521 Views
Abana bakabakaba 200 baturutse hirya no hino mu gihugu, kuri iki cyumweru bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame wabifurije Noheri nziza n'umwaka mushya muhire wa 2019. Yagaragarije abo bana ko igihugu kibakunda kandi abasaba gutangira umwaka bafite gahunda mu buzima, bakorera ku ntego igihe cyose bafite icyo bifuza kugeraho.
Muri Village Urugwiro,ahari ibiro by’umukuru w’ igihugu abana baturutse
mu turere twose tw’igihugu bakikije Madamu wa Perezida wa Repubulika bakata
umutsima. Ni muri gahunda yo ngaruka mwaka yo kubifuriza iminsi mikuru myiza ya
Noheri n’ubunani. Muri ibi birori abana bafite hagati y’imyaka 7 na 12 bahawe
umwanya wo kugaragaza impano zabo.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabwiye aba bana ko igihugu kibakunda kandi ko bagomba guharanira kugira ejo heza binyuze mu gukorera ku ntego bakagira umwete wo guharanira kugera kubyo bifuza. Yagize ati, "...Ubu rero dusoza ndagira ngo mbahe umukoro w'umwaka dusoza, nitumara kugera murugo n'abakuru kandi ni umukoro utureba twese dushake aho twandika intego cyangwa umuhigo nibura umwe tuzaharanira kugeraho buri kwezi, iki gihe nicyo abantu bafatira ingamba zo z'umwaka bagasuzuma uko bawusoje bakanemeza nuko bazakora ukurikira. Iyi mihigo rero n'intego kandi muzabigeraho mufatanyije nabo mubana cyane ababyeyi banyu ndetse n'abavandimwe banyu."
Iyi gahunda ngarukamwaka yo kwifuriza abana iminsi mikuru myiza, yaranzwe n’imikino n’imyidugaduro. Abana batumiwe bakomoka mu miryango itishoboye, bamwe bafite ubumuga, impfubyi, abana bafite impano zinyuranye ndetse n'abana bagiye batsindira hejuru mu manota bakaba indashyikirwa mu mashuli yabo.Muri ubu buryo aba ban ababboneraho no gusabana n’abana b’abakozi n’abanyamuryango ba Unity Club na Imbuto Foundation,imiryango yombi madamu Jeannette Kagame abereye umuyobozi w’ikirenga.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru