Yanditswe Nov, 11 2020 09:02 AM | 45,506 Views
Banki nkuru y'u Rwanda iraburira abantu ko gukora
imirimo yo kuvunja cyangwa kwishyuza ibicuruzwa na serivise mu mafaranga
y'amahanga utabyemerewe bibujijwe kandi bihanwa n'amategeko kuko bigira ingaruka ku bukungu bw'igihugu no
gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda.
Bamwe mu bakora umwunga w'ivunjisha mu buryo bwemewe n'amategeko mu biro byabigenwe bizwi nka Forex Bureau bavuga ko bahura n'imbogamizi yo kuba hari abantu bakora uwo mwuga mu buryo butemewe bityo bikaba bibashora mu gihombo no kuba ku isoko bahakwirakwiza ibihuha ko amafaranga y'amanyamahanga yabuze kandi baba bagamije guhendesha abaturage n'abakenera amafaranga mu rwego rw'ivunjisha.
Rurangwa Patrick, Umuyobozi wa RG Forex Bureau yagize ati ''Bakorera hanze, ntabwo basora nta muntu baha akazi usanga bitugiraho ingaruka twebwe ariko n'igihugu muri rusange bikigiraho ingaruka. Icya 3, ni abantu bakunze gukwiza ibihuha bavuga yuko byacitse, ngo amadevise yabuze ariko bakabikora bagamije kujya guhenda no guhendesha abantu gusa.ibyo usanga bigira ingaruka mu bucuruzi bwacu.twebwe icyifuza cyacu ni uko inzego za leta zabidufashamo kuko biramutse bicitse ibintu byose byasubira mu buryo..''
Na ho Muhiyigize Samuel , Umuyobozi w'urugaga rw'abakora umwuga wo kuvunja we ati ''Bidufiteho ingaruka nyinshi cyane kuko twebwe tujyengwa n'amategeko ashyirwaho na BNR ugasanga bariya nta mabwiriza n'amwe bagenderaho ku buryo iyo baje mu mwuga wo kuvunja usanga batesha agaciro ibyo turimo dukora, icyo ni ikintu gikomeye cyane kuko nk'iyo dushyizeho ibirico tugenderaho n'imirongo ngenderwaho bo ntibayubahiriza kuko nta mategeko abagenga ibyo bigatuma haza icyintu cya speculation ku isoko ry'amadolari n'andi mafaranga y'amanyamahanga.''
Banki Nkuru y'u Rwanda ivuga ko abantu bemerewe gusa kuvunja amafaranga y'amanyamahanga ari ibigo by'imari ndetse n'ibiro by'ivunjisha gusa, n'ibigo biciriritse bishobora kubisaba bikabihererwa uburenganzira gusa; yewe no mu mitangire ya se akaba yemerewe kwishyurwa no kuyakira nko mu mahoteli, ku kibuga cy'indege n'abacuruza amatike y'indege, ku mipaka ndetse n'abacuruza imikino y'amahirwe nka za Casino.
Umuyobozi muri Banki nkuru y'igihugu ushinzwe kugenzura imikorere y'ibiro by'ivunjisha [Forex Bureau] Francoise Kagoyire, asaba abaturage kwirinda kugana abantu bavunja mu buryo butemewe no kwirinda gutanga serivise mu mafarnaga y'amanyamahanga kuko bigira ingaruka ku bukungu bw'igihugu, gutesha agaciro ifaranga ry'u Rwanda no guteza umuteko muke. Avuga kandi ko ababikora nibatabireka hari n'ibihano bibategereje mu rwego rw'amategeko.
Ati ''Iyo abantu bavunjira ku muhanda byica agaciro k'ifaranga kuko bashyiraho igiciro mu buryo butari kinyamwuga aho akenshi bashyiraho ibiciro binini byica agaciro k'ifaranga ryacu bikagira ingaruka mu bukungu. icya 2 byica umutekano kuko biba icyanzu cy'izandonke cg se babandi tuzi b'ibyihebe. icya 3 ubukungu muri rusange babantu bakora ivunja bo bishyura ubukode, imisoro, abakozi ariko abavunja batemewe batuma batabasha kubona abakiriya. abatuge ikintu basabwa ni uko batagana abo bantu ni ukubatiza umurindi..niyo mpamvu dukangurira abanyarwanda kureka kujya muri ibyo bikorwa kuko hari ibihano.''
Ku rundi ruhande, si abavunja gusa bavuga ko bahura n'imbogamizi kuko n'abacuruzi twasanze mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Down Town, bacururiza mu mazu bakodesha bishyura mu madolari bavuga ko babangamiwe bikomeye no kwishyuzwa muri ubwo buryo kuko ngo uko idorali rizamutse ari nako ikiguzi bishyura ku kwezi cy'inzu ari nako cyizamuka.
Gusa ariko kandi benshi muri bo bagaragaje kutifuza kuvugira kuri micro z'amanyamakuru ku mpunge zo gutinyuka kwirukanwa muri ayo mazu bakoreramo.
Kagoyire Francoise asaba kandi abishyuza serivise mu mafaranga y'amanyamahanga nabo kubireka.
Ati ''Turongera gukangurira abo bantu kureka guca Abanyarwanda ubwishyu mu madolari.''
Ingingo ya 23 y'itegeko rya 2018 rigena ibyaha n'ibihano, iyo ngingo iteganya ko umuntu ukora umwuga wo kuvunja atabyemerewe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'amezi 6 n'amezi 12 ndetse agacibwa n'ihazabu iri kuva ku bihumbi 200 kugera kuri milioni 2.
Bienvenue Redemptus
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru