AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

GATOYIRE DAMIEN YAGIZWE UMURINZI W’IGIHANGO KUBW'UBUTWARI BWE MURI JENOSIDE

Yanditswe Apr, 10 2019 21:10 PM | 6,093 Views



Gatoyire Damien, umurinzi w’igihango utuye mu Murenge wa Gasange, mu Karere ka Gatsibo avuga ko iyo Abanyarwanda baza gushyira imbere ubunyarwanda nta wari kwica mugenzi we amuziza uko yavutse.

Ku bufatanye n’abaturage hakumiriwe ibitero byaturukaga mu tundi duce turimo Murambi, Fumbwe na Nyarubuye, amato yashoboraga gukoreshwa muri Muhazi afungirwa ahantu hamwe kugirango ingendo zo mu mazi zihagarare ubundi bahangane n’ibitero by’interahamwe zavaga Murambi.

Gatoyire yari yarasobanukiwe ko Abanyarwanda ari bamwe maze acengeza ayo matwara mubo yayoboraga.

Rwakayigamba Etienne umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gasange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi  yari umusore ukiri muto ariko uburyo abaturage bakoreye hamwe kugirango hatagira umuturage upfa yarabyiboneye.

Ibi kandi bishimangirwa na Mongi Justine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge ivuga ko kugeza ubu hari abarinzi b'igihango ibihumbi 6465 aho 37 ari abo ku rwego rw'igihugu, 33 ni abo ku rwego rw'Akarere ku rwego rw'Umurenge hari abarinzi b'igihango 1488 naho mu Tugari hari abarinzi b'igihango 4906.


Inkuru ya John Patrick Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage