Yanditswe Apr, 25 2019 07:25 AM | 2,544 Views
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano General
James KABAREBE yasabye urubyiruko guharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza
ziganisha ku iterambere ry'igihugu n'abanyarwanda muri rusange. Hari mu
biganiro urubyiruko rwiga mu ishuri IPRC Musanze rwahawe ku ruhare
rw’urubyiruko rw’u Rwanda mu guharanira, kwimakaza no gusigasira umurage
w’ubunyarwanda.
Muri ibi biganiro, urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’u Rwanda rwa mbere y’abakoroni, maze rugaragarizwa ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwari bwemye, abanyarwanda babanye neza mu gihugu cyabo. Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James KABAREBE avuga ko kuri ubu kimwe mu bintu bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari amacakubiri no gutakaza ubunyarwanda naho ibindi byose ngo ntibyakunda.
Gen James KABAREBE yahishuriye urubyiruko, ko icyatumye ingabo za FPR Inkotanyi zitsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda ari uko zari zifite intego ngo naho ubundi harebwe amaboko muri icyo gihe ntibayarushaga ingabo za HABYARIMANA
Madam Monique NZANZABAGANWA umuyobozi wungirije wa Unity Club INTWARARUMURI, avuga ko mu ntangiriro ubwo abanyamuryango ba Unity Club batangiraga kwishyira hamwe bitari byoroshye. Gusa nk’ababyeyi bifuzaga kugira umurage mwiza w’ubumwe baraga ababyiruka, bituye imitwaro bari bikoreye bimakaza ubunyarwanda
Kuri ubu 58% by’Abanyarwanda ni urubyiruko rwavutse nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi. Uru rubyiruko rukeneye gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo. Urubyiruko rwahawe ibiganiro rushimangira ko gusobanukirwa amateka birufasha kumenya icyo rurwanira.
Ibi biganiro bigenewe urubyiruko, bigamije gutanga urubuga rwo gusobeka imbaraga n’ubumenyi hagati y’abakuru n’urubyiruko hagamijwe kurushaho gusobanukirwa umurage u Rwanda rwahitiyemo abato baruvuka. Ibi biganiro Unity Club Intwararumuri yateguye ifatanyije n’ishuri ryigisha ibya gisirikare riherereye i Nyakinama hamwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge; urubyiruko rwabihawe ku nsanganyamatsiko igira iti’’ UBUNYARWANDA, UMURAGE TUGOMBA GUHARANIRA, KWIMAKAZA NO GUSIGASIRA.
Inkuru ya Pio Mbarushimana
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru