AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

GEN. KABAREBE YASABYE URUBYIRUKO KUBA UMUSEMBURO W'IMPINDUKA

Yanditswe Apr, 25 2019 07:25 AM | 2,544 Views



Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano General James KABAREBE yasabye urubyiruko guharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza ziganisha ku iterambere ry'igihugu n'abanyarwanda muri rusange. Hari mu biganiro urubyiruko rwiga mu ishuri IPRC Musanze rwahawe ku ruhare rw’urubyiruko rw’u Rwanda mu guharanira, kwimakaza no gusigasira umurage w’ubunyarwanda.

Muri ibi biganiro, urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’u Rwanda rwa mbere y’abakoroni, maze rugaragarizwa ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwari bwemye, abanyarwanda babanye neza mu gihugu cyabo. Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James KABAREBE avuga ko kuri ubu kimwe mu bintu bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari amacakubiri no gutakaza ubunyarwanda naho ibindi byose ngo ntibyakunda.

Gen James KABAREBE yahishuriye urubyiruko, ko icyatumye ingabo za FPR Inkotanyi zitsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda ari uko zari zifite intego ngo naho ubundi harebwe amaboko muri icyo gihe ntibayarushaga ingabo za HABYARIMANA

Madam Monique NZANZABAGANWA umuyobozi wungirije wa Unity Club INTWARARUMURI, avuga ko mu ntangiriro ubwo abanyamuryango ba Unity Club batangiraga kwishyira hamwe bitari byoroshye. Gusa nk’ababyeyi bifuzaga kugira umurage mwiza w’ubumwe baraga  ababyiruka, bituye imitwaro bari bikoreye bimakaza ubunyarwanda

Kuri ubu 58% by’Abanyarwanda ni urubyiruko rwavutse nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi. Uru rubyiruko rukeneye gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo. Urubyiruko rwahawe ibiganiro rushimangira ko gusobanukirwa amateka birufasha kumenya icyo rurwanira.

Ibi biganiro bigenewe urubyiruko, bigamije gutanga urubuga rwo gusobeka imbaraga n’ubumenyi hagati y’abakuru n’urubyiruko hagamijwe kurushaho gusobanukirwa umurage u Rwanda rwahitiyemo abato baruvuka. Ibi biganiro Unity Club Intwararumuri yateguye ifatanyije n’ishuri ryigisha ibya gisirikare riherereye i Nyakinama hamwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge; urubyiruko rwabihawe ku nsanganyamatsiko  igira iti’’ UBUNYARWANDA, UMURAGE TUGOMBA GUHARANIRA, KWIMAKAZA NO GUSIGASIRA.

Inkuru ya Pio Mbarushimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira