Yanditswe May, 11 2019 10:40 AM | 7,074 Views
Ni mu rugendo rw’akazi Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagiriye muri Congo, aho yakiriwe mu biro by’umukuru w’iki gihugu, ari kumwe n’umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Lt-Général Célestin Mbala.
Akimara kubonana n’Umukuru w’Igihugu cya Congo Général Patrick Nyamvumba yatangarije itangazamakuru rya Congo ko yashimiye umukuru w’igihugu cya Congo imibanire myiza ku mpande zombi mu bijyanye n’igisirikare.
Yagize ati “Turi hano nk’itsinda ry’u Rwanda ku butumire bwa mugenzi wanjye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo. Twagize inama nziza, kandi twaje gusura na Perezida wa Repubuka wa Congo ngo tunamushimire imbaraga ashyira mu kongera imibanire myiza ku nzego za gisirikare hagati y’impande zombi n’imikoranire myiza, ndetse tunamugezeho indamutso za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”
Ku rundi ruhande, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Lt-Général Célestin Mbala nawe yashimangiye ko uru rugendo ruzongera imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwa gisirikare.
Yagize ati “Turi abaturanyi, kandi nk’abaturanyi tugomba kurushaho kongera kunoza imibanire, ku buryo dushobora kongera ubufatanye ku bijyanye n’umutekano hagati y’inzego za gisirikare zombi ku buryo twizeza abaturage mu kubaha umutekano uhagije bakabaho mu mahoro, tukirinda umutekano muke hagamijwe iterambere ry’aka karere kacu.”
Inkuru ya Richard Irakoze
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru