Yanditswe Jun, 17 2019 08:58 AM | 4,744 Views
Abanyapolitiki n’abasesenguzi ba Politiki barahuriza n’abatuarge ku ngingo yo guhamya y’uko ihame ryo gusaranganya ubutegetsi u Rwanda rwimakaje ari ibanga ryo kubaka ibiramba no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu.
Gusangira
ubutegetsi nta kwikanyiza ni rimwe mu mahe remezo 6 ateganywa n’itegeko Nshinga
ry’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015.
Impuguke mu mitegekere n’imiyoborere Dr. Murenzi Phanuel avuga ko gusaranganya ubutegetsi ari uburyo bw’imiyoborere butuma buri wese yumva adahejwe, ibi ngo bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukumira uburakare.
Umuvugizi w'Ihuriro nyunguranabitekrezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda akaba n’umuyobozo w’ishyaka PS Imberakuri , Christine Mukabunani yemera ko hari intambwe nini yatewe mu gusangira ubutegetsi icyakora akavuga ko hari bike bikenewe kunozwa.
Abaturage b’ingeri zinyuranye bavuga ko kuba mu Rwanda hari Ihame ryo gusangira ubutegetsi aribo ba mbere ba byungukiramo.
Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri avuga ko ubu buryo bwo gusangira ubutegetsi butabuza ko amashyaka ashobora kugira ibitekerezo binyuranye .
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kandi riteganya ko umutwe wa Politiki watsinze amatora udashobora kurenza 50% by’imyanya mu nama y’Abaminisitiri.Ku mpuguke mu butegetsi n’imiyoborere Dr. Murenzi Phanuel ngo bituma igihugu kibona ibitekerezo bitandukanye byaba ibiturutse mu mitwe ya Politiki itanzinze amatora cyangwa se mu batabarirwa mu mitwe ya Politiki muri rusange.
Hashize imyaka 16 u Rwanda rufite itegeko nshinga rishyira imbere ihame ryo gusangira ubutegetsi. Uyu akaba ari umwe mu musaruro wavuye mu biganiro byahuje abantu b’ingeri zitandukanye byabereye mu Rugwiro muri za 97 na 98.
Ni inkuru ya Bosco Kwizera
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
1 hour
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru