Yanditswe May, 13 2022 18:58 PM | 109,814 Views
Mu gihe habura imyaka 2 gusa ngo gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 igere ku musozo, inzego za leta ziravuga ko umuhigo wo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni 1.5 izagerwaho nta shiti nubwo kwesa uwo muhigo byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID19.
Kuri uyu wa Gatanu mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali habaye ibiganiro byahuje minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo n’izindi nzego mu rwego rwo kuvugutira umuti ikibazo cy’ubushomeri.
Ni ibiganiro byitabiriwe kandi n’abikorera dore ko ari bo bihariye umubare munini w’imirimo mu Rwanda.
Ikibazo cy’ubushomeri ni kimwe mu bihangayikishije abatari bake muri iki gihe cyane cyane urubyiruko, imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yo mu mwaka ushize wa 2021 yerekana ko 33% b’urubyiruko ntacyo bakora kuko batiga cg ngo babe bari mu kazi.
Ni ikibazo bamwe muri bo bemeza ko gishingiye ku kubura igishoro ndetse n’ingwate, mu gihe bakeneye inguzanyo ngo bihangire imirimo ariko hakiyongerayo no kubura uburambe mu kazi.
Ku rundi ruhande ariko bamwe muri bagenzi babo babashije kurenga izo mbogamizi zose bakihangira umurimo, basanga ikibazo cy’uburambe mu kazi cyakabaye gikemukira ku ishuri n’abanyeshuri ubwabo bakabigiramo uruhare.
Umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali, Dr Rusibana Jean Claude abavuga ko igenamigambi rinoze, ryaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’ubushomeri.
Kuva 2017 kugeza 2024 u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko kugeza muri 2021 hahanzwe imirimo 942 324 ku mirimo 1 071 425 yakabaye yarahanzwe mu myaka 5, bivuze ko iyo ntego yagezweho ku gipimo cya 88%.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko icyorezo cya COVID19 ari cyo cyakomye mu nkokora uwo muhigo, ariko ngo hari icyizere cyo kuwesa mu myaka ibiri isigaye ngo NST1 igere ku musozo.
Muri rusange mu Rwanda abagera kuri 21.5% by’abagejeje imyaka yo gukora bugarijwe n’ubushomeri ariko byagera ku rubyiruko icyo gipimo kikagera kuri 33%, aho mu cyaro ubushomeri mu rubyiruko buri kuri 35.1% naho mu mujyi bukaba ari 27%.
Divin Uwayo
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru