Yanditswe Apr, 23 2022 21:12 PM | 59,191 Views
Abakoresha umuhanda Musanze-Vunga-Ngororero-Muhanga bahangayikishijwe n’umucanga mwinshi witetse munsi y’ibiraro bya Rubagaba na Satinsyi aho bavuga ko amazi ashobora kongera gusandara mu muhanda agahagarika ubuhahirane.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irasaba abaturage gushyiraho akabo bakarwanya isuri nk’igisubizo kirambye kuri iki kibazo.
Umuhanda Musanze-Vunga-Ngororero-Muhanga ufatiye runini abatuye Intara y’Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n’iy'Amajyepfo. Isenyuka ry’ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi byahagaritse ubuhahirane igihe kirekire leta ishora asaga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda birubakwa, ubu imyaka itatu irashize byuzuye.
Gusa munsi y’ibi biraro hiretse umucanga mwinshi ibintu biteye impungenge abaturage, none bakaba biyemeje gushyiraho akabo mu gukumira itaka rimanuka ku misozi uri hafi y'iyi migezi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko imwe mu mpamvu itera iki kibazo harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butabungabunga ibidukikije.
Minisitiri Gatabazi avuga ko mu myaka ibiri igihugu kizaba gifite ubutaka bubungabunzwe neza, biciye mu bikorwa byo kurwanya isuri bigiye gushyirwamo imbaraga bityo agasaba abaturage kubigiramo uruhare rufatika.
Mu gihugu hose ubutaka bugomba kurwanywaho isuri ni hegitari ibihumbi 587, amaterasi y’indinganire azakorwa kuri hegitari zisaga ibihumbi 21, haterwe n’amashyamba ku buso busaga hegitari ibihumbi 58.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu isaba abaturage gukora imiganda kenshi gashoboka hagamijwe gukumira ingaruka nyinshi ziterwa n’isuri.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru