Yanditswe Jan, 25 2023 18:53 PM | 8,330 Views
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano General James Kabarebe yagiranye ibiganiro n'urubyiruko rw'abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Saint Ignace riherereye Kibagabaga mu karere ka Gasabo.
Ni ibiganiro byibanze ku butwari bwaranze ingabo zahoze ari iza RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu.
General James Kabarebe aganira n'aba banyeshuri yagarutse ku bwitange bwaranze ingabo zari iza RPA kugirango uyu munsi u Rwanda rube ari igihugu giha amahirwe buri wese.
Muri ibi biganiro General James Kabarebe yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe kuko rufite igihugu kirutekerezaho uko bwije n'uko bukeye.
Yibukije uru rubyiruko kandi ko benshi mu banyarwanda bakuze ari impunzi bitewe n'amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Ibi ariko ngo ntibyatumye abanyarwanda mu bihugu bitandukanye bari barahungiyemo badashyira hamwe ari nabyo byaje kuvamo amahirwe kuri ubu urubyiruko rw'u Rwanda rufite ariyo gihugu.
Generali James Kabarebe yavuze ko kandi urubyiruko rukwiye kumenya nyabyo agaciro k' igihugu mu rwego rwo gukomeza kukirinda.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru