Yanditswe May, 05 2021 12:24 PM | 61,916 Views
Umujyanama Mukuru wa
Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n'Umutekano, Gen. James
Kabarebe yahaye ikiganiro abajenerali 25 bo muri Sudani y'Epfo bari mu
mahugurwa mu kigo Rwanda Peace Academy, abasaba gushyira imbere ibibahuza
aho kureba ibibatanya.
Aya mahugurwa ajyanye n'uruhare rw'ingabo mu kubaka igihugu nyuma y'intambara n'imvururu, ahuje abasirikare bakuru 25 bose bafite ipeti kuva kuri Gen Maj kugera kuri Lt Gen.
Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge yiyomoye kuri Sudani mu 2011 binyuze muri referendumu, nyuma y’imyaka itandatu intambara yatangiye mu 1983 kugeza 2005 hagati ya Leta ya Sudan ndetse n’Ingabo zashakaga kubohoza igihugu.
Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, cyaranzwe n’intambara zatumye abaturage benshi bava mu byabo.
Gen James Kabarebe yabanje kwereka aba basirikare uruhare ingabo z'u Rwanda zagize mu kurubohora, ariko nyuma yaho zihera ku gihugu cyari cyasenyutse kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko kubera gukunda igihugu, ikinyabupfura, umurava n'ubwitange, ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zigishijwe ibi bikaba byaratumye zigira uruhare rukomeye mu gusana no kubaka igihugu.
Yabwiye aba basirikare ko hanabayeho kuvanga ingabo n'izo barwanaga, bakora ingabo zimwe zihujwe no kugira intumbero imwe yo gukunda igihugu no kugikorera, mu nzego zose ari na cyo cyatumye zikundwa n'abaturage kugeza ubu.
Yasabye aba bajenerali kwicara hamwe bakaganira ku bibatanya, bakabishyira ku ruhande ahubwo bakarebera hamwe ikibahuje ari cyo gihugu cyabo, bakacyubaka kandi uruhare rwabo nk'ingabo rukaba arirwo ruzaba urw'ingenzi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru