AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Gen Kabarebe yasabye abikorera kongera umurego mu byo bakora

Yanditswe May, 09 2022 09:32 AM | 56,291 Views



Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano Gen. James Kabarebe arasaba abikorera kongera umurego mu byo bakora kuko bafatiye runini ubukungu bw'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage.

Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu kiganiro yahaye abikorera  bagera kuri 400 baherutse gutorerwa kuyobora urugaga rw'abikorera kuva ku rwego rw'igihugu kugeza ku rwego rw'uturere.

Aba bayobozi b'urugaga rw'abikorera,PSF, bakaba bari mu mwiherero w'iminsi 3 ubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Gen Kabarebe yabibukije ko ubukungu bw'u Rwanda buri mu biganza byabo bityo ko bakwiye gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ahari yo gukorera mu gihugu cyorohereza ubucuruzi n'ishoramari ndetse kikaba gitekanye.

Aha yashimangiye ko nta muntu ufite inyungu nyinshi mu mutekano nk'uwo u Rwanda rufite kurusha umucuruzi ubasha gukora ubucuruzi bwe ku manywa na nijoro ntacyo yikanga abasaba kuwusigasira.

Perezida w'Urugaga rw'Abikorera Robert Bafakulera na we avuga ko kimwe mu byo abikorera bishimira ari amategeko arengera abikorera kuburyo nta karengane bahura naka bigatuma bishyira bakizana mu bucuruzi bwabo.

Yavuze ko nk'abikorera bakomeje urugamba rwo kwibohora mu by'ubukungu n'ubucuruzi bashyiraho uburyo bwo gufashanya hagati yabo mu nyungu z'iterambere ry'igihugu cyose muri rusange.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu