AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Gen (Rtd) Kabarebe: Nta mpamvu yatuma Abanyarwanda baba mu mahanga batamenya Ikinyarwanda

Yanditswe Mar, 03 2024 17:31 PM | 50,350 Views



Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gukundisha abana babo Ikinyarwanda. 

Yabibabwiye ku wa Gatandatu, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Tumenye Ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza.”

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko ururimi kavukire ari ikirango cy’umuco uhuza Abanyarwanda bityo buri wese agomba kurusigasira.

Ati “Ururimi kavukire rero tugomba kurusigasira cyane, tukarwitaho kandi ntitubone, ntitugire n'impamvu n'imwe twatanga yatubuza kurumenya no kurutoza abana bacu."

Yavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagomba kugira uruhare rwo kwigisha abana babo Ikinyarwanda nk’uburyo bwo kubakundisha igihugu cyabo.

Ati “Ni byiza ko abantu baba mu mahanga mushishikariza abana bacu kwiga ururimi n’umuco, mukabazana no mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Gufata umwanya mu biruhuko mukabazana nk’uku, hakaba isano y’icyo bari cyo nk’Abanyarwanda n’igihugu cyabo, bakagisura, bakagikunda ni na ko n’ururimi bazarushaka kugira ngo barumenye.”

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko gutoza Abana Ikinyarwanda bibafasha mu kuzirikana indangagaciro z’igihugu cyabo, bakazikurana kandi bakajya bazigendana aho bari hose.

Ati “U Rwanda aho rugeze uyu munsi bitewe n'aho ruvuye mu myaka 30 ishize, buri Munyarwanda wese uri mu mahanga aterwa ishema no kuza kurureba, nta soni aba afite, igihugu cyacu giteye ishema." 

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya 21.

Jean de Dieu Akayezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz