AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

General Nyamvumba yasabiwe guhagararira u Rwanda muri Tanzania

Yanditswe Feb, 27 2024 22:52 PM | 147,949 Views



Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri.

Ni inama yemerejwemo imishinga y'amategeko atandukanye arimo Umushinga w'Itegeko rigenga abantu n'umuryango, umushinga w'itegeko rigenga komisiyo y'igihugu y'amatora, umushinga w'iteregeko rigenga Ingabo z'u Rwanda n'indi.

Inama y'abaminisitiri kandi yemeje umushinga w'itegeko rigenga Kaminuza y'u Rwanda inemeza ivugururwa ryayo.

Inama y'abaminisitiri kandi yashyize mu myanya abayobozi batandukanye inasabira General Patrick Nyamvumba guhagararira u Rwanda muri Tanzania, na ho Fatou Harerimana asabirwa kuruhagararira muri Pakistan.

General Patrick Nyamvumba yakoze mu myanya itandukanye. Uwo aherukamo ni uwa Minisiteri y’Umutekano yabayemo kuva ku wa 4 Ugushyingo 2019 kugeza ku wa 27 Mata 2020. 

Yagizwe Minisitiri akuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, yari ariho kuva tariki 23 Kamena 2013 asimbuye Lt. Gen. Charles Kayonga.

Icyo gihe Gen. Nyamvumba yari asoje imirimo ye nk’Umuyobozi w’Ingabo za Loni zibungabunga Amahoro muri Darfur (UNAMID), yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.

General Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse yize no mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Zambia, yananyuze mu Ishuri rikuru ry’Ingabo ryigisha Amahoro muri Afurika y’Epfo mu 2003.

Soma itangazo ryose ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz