Yanditswe Feb, 03 2022 18:37 PM | 45,680 Views
Abaturage bo mu karere ka Gicumbi batuye mu mirenge yegereye umupaka
barishimira ibikorwa remezo begerejwe bituma bashobora kwiteza imbere badakoze
ingendo bajya mu bihugu by'abaturanyi.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe ubwo Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yasuraga imirenge yo mu karere ka Gicumbi iri ku mupaka.
Ku kigo cy'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro cya Mukarange mu karere ka Gicumbi urubyiruko rurimo kwiga imyuga n'ubumenyingiro irimo, ubwubatsi, gusudira n'ibinyanye n'amashanyarazi.
Ni ikigo kimaze amezi agera kuri 3 gitangiye gukora ubu kikaba kimaze kugira abanyeshuri basaga 200. Benshi muri aba biganjemo abari baracicishirije amashuri none baravuga ko imyuga barimo kwiga izaba imbarutso y'iterambere ryabo.
Mu rwego rw'ubuzima abaturage muri aka karere bishimira ibigo nderabuzima byubatswe bifasha abaturage kwivuza bitabasabye gukora ingendo nini.
Muri ibi bigo nderabuzima byubatswe harimo icya Mulindi na Poste de Sante ya Gatuna. Aha hatangirwa serivisi zo kuvura amenyo,amazo, gusiramura no gufasha abagore babyara.
Abaganga bakorera kuri ibi bigo nderabuzima bavuga ko umubare munini w'abarwayi bakirwa muri ibi bigo nderabuzima biganjemo abarwaye indwara z'amenyo.
Usibye ibikorwa remezo byiganjemo ibiteza imbere ubuzima n'uburezi bushingiye ku myuga n'ubumenyingiro abaturage begerejwe banishimira ko bahawe imirimo muri gahunda za VUP aho bakora imihanda buri muturage agahembwa ibihumbi 2000 ku munsi
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abaturage ba Gicumbi kwishakamo ibisubizo bigamije iterambere ryabo no gukunda ibikorerwa mu Rwanda.
CP Munyambo Bruce ushinzwe ishami rya Polisi riyihuza n'abaturage yagaragaje ko mu gihe abaturage bafatanyije n'inzego z'umutekano habaho umutekano usesuye maze abasaba gukomeza kugira uruhare mu kuwucunga kuko ari isoko y'iterambere.
KWIZERA John Patrick
Ikiraro gihuza Nyagatare na Gicumbi cyongeye kuba nyabagendwa
May 07, 2022
Soma inkuru
Abatuye i Gicumbi babangamiwe n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi
Jun 18, 2021
Soma inkuru
Leta y'u Rwanda ivuga ko ishyize imbaraga mu kongera ibikorwaremezo no kunoza serivisi zikener ...
Jan 14, 2020
Soma inkuru
Mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, hari abantu babiri bapfuye icyarimwe bikekwa ko bahitanyw ...
Aug 12, 2019
Soma inkuru
Mu Karere ka Gicumbi hari ikibazo cy'amatungo y'abaturage akomeje kwibasirwa n'indwar ...
Jul 21, 2019
Soma inkuru
Mu gihe mu mujyi wa Gicumbi mu majyaruguru y'u Rwanda hagaragara ibikorwaremezo birimo n'i ...
Feb 20, 2017
Soma inkuru