AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Goma: Abantu 5 bapfiriye mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO

Yanditswe Jul, 26 2022 10:32 AM | 48,275 Views



Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abantu 5 bapfiriye mu myigaragambyo kwamagana Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (MONUSCO).

Ku wa Mbere w'iki cyumweru ni bwo abanyakongo bazindukiye mu myigaragambyo mu Mujyi wa Goma, basaba ko ingabo za MONUSCO ziva muri iki gihugu.

Abigarambya bazindukiye mu mihanda barayifunga bakoresheje amabuye n'amabariyeri ndetse bigabiza ibiro bya MONUSCO basahura ibikoresho bitandukanye ibindi barabitwik. Bbashinja MONUSCO kutubahiriza inshingano yari ifite mu myaka 20 imaze mu gihugu cyabo.

Polisi ya Congo yagerageje gutatanya abigaragambya ikoresheje imyuka iryana mu maso.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya abinyujije kuri Twitter, yamaganye ibi ibikorwa byi basiye ibiro bya Monusco avuga ko ababigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa kandi baka bihanirwa. Atangazamo iyi myigaragambyo yaguyemo abantu 5, na ho ababarirwa muri 50 barakomereka.

Abayobozi ba Congo bakunze kugaragaza ko batishimiye MONUSCO. Perezida wa Sena, Modeste Bahati Lukwebo, yumvikanye avuga ko izi ngabo zikwiriye kuva mu gihugu zigasubira iwabo.

MONUSCO yatangiye ibikorwa byo ku garura amahoro muri Congo mu 1999, abanyekongo bo bavuga ko kuva icyo gihe nta musararuro babona.

Didier Amen BYIRINGIRO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama