AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Gufata abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID19 birarimbanyije

Yanditswe Aug, 02 2020 10:50 AM | 24,082 Views



Abantu basaga ibihumbi 2000 ni bo Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'inzego zibanze bagaragaje ko baraye kuri za stade zitandukanye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu bitewe no kutubahiriza isaha ya saa tatu yo kuba bari mu ngo zabo.

Aba nta mpamvu ifatika batanga yatumye bisanga muri iyi myitwarire cyane ko bidindiza ingamba igihugu cyashyizeho zo guhangana na COVID19.

Mu gihe abubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 bo babyukaga bajya muri gahunda zitandukanye abatayubahirije mu masaha ya mu gitondo bari bakicaye muri za stade ari nako basinzira kuko baraye bataryamye.

Ni ko inzego z'ubuyobozi zacishagamo zigasobanurira abaraye kuri za stade ubukana bw'icyorezo cya COVID19.

Muri Kigali abafashwe 925 muri bo 471 bari kuri stade ya Kigali Nyamirambo, stade ya ULK 242, IPRC Kicukiro 109 naho kuri stade Amahoro bari 103.

Aba bose ariko ubona nta mpamvu ifatika batanga ku bijyanye no kuba batubahiriza aya mabwiriza.

Mu turere dutandukanye tw’Igihugu kandi hafashwe abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID9.Abagera ku 121 mu Karere ka Rubavu ni bo bafashwe nyuma kurenza amasaha yashyizweho mu rwego rwo kurwanya Icyorezo cya coronavirusi.

I Musanze ni 62, Rusizi 64 mu gihe akarere ka Muhanga hafashwe 102.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Kayumba Ephraim  avuga ko bitewe n'umuvuduko w'icyorezo cya covid 19 muri aka karere ubu harimo gutangwa amasomo y'umwihariko ku baturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Akarere ka Nyarugenge ni ko kafatiwemo abantu benshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 kuko bagera kuri 471 twasanze muri stade ya Kigali.

Mu gihugu hose hafashwe abantu 2046. Iki gikorwa cyo gufata abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 cyakozwe ku bufatanye bwa polisi n'izindi nzego z'ibanze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabwiye RBA  ko mu byumweru bibiri bishize abantu  basaga 27000 bafashwe batambaye udupfukamunwa, abasaga 23000 ntibubahiriza isaha ya saa tatu z'ijoro, na ho abasaga 6000 bafatirwa mu tubari,  utubari 1700 turafungwa.


Ikiganiro cyihariye na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu

John Patrick KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura