AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Gukemura ibibazo by’abamotari bigeze he?

Yanditswe May, 29 2023 19:52 PM | 49,358 Views



Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, barasaba ababishinzwe kubafasha kwishyiriraho inzego  zijyanye n’ibyifuzo byabo kugira ngo zizabafashe gukemura ibibazo bitandukanye bafite.

Kuri ubu abamotari bo mu Mujyi wa Kigali hafi ya bose bamaze kwinjira muri koperative nshya  zigera kuri eshanu, ariko kugeza ubu ngo ntibaramenya neza imikorere yazo n’icyo zizabamarira

Abenshi mu bamotari bavuga ko bamaze kwiyandikisha muri koperative nshya zizasimbura iuzasheshwe kubera kuzinenga imikorere itari ihwitse.

Bavuga kandi ko  uretse kwiyandikisha muri izo koperative nta bindi bikorwa baratangira gukora, bagasaba ko izi koperative zahabwa ubuyobozi babigizemo uruhare kandi zigahabwa umurongo utandukanye n’uwa koperative bahozemo ngo zakoraga mu nyungu z’abari abayobozi bazo gusa

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwita kubibazo by’abamotari binyuze mu kigo ngenzuramikorere, RURA, kikazafatanya n’izindi nzego kunoza imikorere y’abamotari hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

Abamotari b’i Kigali bavuga ko hagiyeho koperative zisobanutse byabafasha gukemura ikibazo cya bamwe muri bagenzi babo bakora mu buryo butari ubwa kinyamwuga, ariko kandi ngo izo koperative zajya zinabavuganira mu bibazo bitari bike bahurira mu muhanda bikagorana kubona ibisubizo kubera kudahuza imbaraga no kutagira ijwi rimwe rishobora kumvikana kututa ko buri wese yagaragaza ibyo bibazo ku gite cye.


Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura