AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturiye ahacukurwa amabuye y'agaciro bifuza kubona inyungu ibuvamo

Yanditswe Nov, 28 2022 21:25 PM | 142,541 Views



Abaturage ndetse n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bagaragaza ko nubwo hari uduce ducukurwamo amabuye y'agaciro ngo nta bikorwa by'iterambere bihagaragara.

Ikigo gishinzwe mine, peterole na gaz cyizeza ko gahunda yo gusaranganya umusaruro uturuka mu mabuye y'agaciro izasiga hari umusanzu itanze mu iterambere cyane ko yari imenyerewe mu baturaye amapariki.

Mu bice byinshi by'igihugu hashize igihe hacukurwa amabuye y'agaciro y'ubwoko bunyuranye. Aya atanga imirimo ku basaga ibihumbi 60. Abaturage bavuga ko nta bikorwa bidasanzwe ba nyir'amasosiyete y'ubucukuzi bagaragaramo usibye nk'umuganda, gutanga za mutuweli n'ibindi, ibintu basanga bakwiye gutera intambwe bakagira uruhare mu bikorwa bigari kuko binjiza agatubutse.

Koperative y'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Ruli, Komikagi yamaze kubaka inzu mberabyombi. Iyi ngo ifasha mu kwakira ibikorwa bitandukanye bifasha abatuye umurenge wa Ruli muri rusange nk'uko bisobanurwa n'ubuyobozi bwayo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Niyonsenga Aime Francois asanga hari ibikorwa bifatika abafite ibigo bicukura amabuye y'agaciro bakabaye bafashamo uturere acukurwamo.

Abasesengura iby'ubukungu bagaragaza ko kuba u Rwanda rufite ahantu henshi hacukurwa amabuye y'agaciro byari bikwiye kujyana n'iterambere rusange ryaho, ariko ahenshi ngo nta kimenyetso cy'iterambere kiharangwa.

Ku itariki ya 13/9/2016 nibwo inama y'abaminisiiri yemeje gahunda yo gusaranganya 10% by'amafranga aturuka mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Ni igikorwa umuyobozi wungirije w'ikigo gishinzwe mine, petrole na gaz Dr Ivan Twagirashema asanga kizasigira inyungu nyinshi uturere ducukurwamo amabuye y'agaciro mu gihugu.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro buza ku mwanya wa 2 mu kwinjiza amadovize mu gihugu. Umwaka ushize bwinjije miliyoni 516 z'amadolari ya Amerika, mu gihe muri 2020 hari hinjiye miliyoni 730 naho muri 2019 zari miliyoni 412 z'amadolari. Iri gabanuka ryaturutse ku ngaruka za covid 19. Gusaranganya umusaruro w'ibyo igihugu cyinjiza byakorwaga ku baturiye amapariki.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/eh6g_aoWa9c" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama