AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Gutangira kw'amashuri muri Nzeri birashoboka? Uko abaturage babyumva

Yanditswe Aug, 12 2020 07:52 AM | 55,165 Views



Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko gufungura amashuri cyaba ari kimwe mu bigaragza uko abantu bakwiye kwitoza kubana na koronavirusi,hari abandi bavuga ko ngo bikwiye kwitonderwa kugira ngo bidatiza umurindi icyorezo cya COVID19.

Hashize amezi 5 amashuri afunzwe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19. Hari abaturage bavuga ko bitewe n’imiterere y’iki cyoreze amashuri yakomeza agafunga kugeza gicisihije make.

Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi babona ko uko byagenada kose abantu bakwiye kwitoza kubana n’ iki cyorezo. Aba bavuga ko amashuri akwiye kufungurwa.

Impuguke mu burezi Padiri Dr Fabien Hagenimana akaba n’Umuyobozi wa Kaminuza ya INES Ruhengeri asanga igihe kigeze ngo amashuri afungurwe kuko ngo ntawamenya igihe kizarangirira. Akitsa cyane kuri za kaminuza, aho kwirinda iki cyorezo bishoboka kuko abazigamo ari abantu bakuru.

Icyakora  Dr Emmanuel SIBOMANA umusahakashatsi mu burezi avuga ko hakiri kare kuba amashuri yafungurwa bitewe n'uko hari byinshi bikeneye gushyirwa ku murongo.

Kuva taliki ya 14 Werurwe 2020 mu Rwanda umuntu wa mbere agaragayeho icyorezo cya COVID 19 abaturage basaga ibihumbi 2 bamaze kucyandura, muri bo abasaga 1300 baragikize  mu gihe kugeza ku wa 10 Kanama cyari kimaze guhitana 7.

Mu minsi ishize Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko amashuri adashobora gufungurwa hakiboneka abantu bashya  40 bandura icyorezo cya COVID19 buri munsi.

Gusa kuva tariki ya 5 Kanama kugeza tariki ya 10 Kanama umubare w’abandura koronavirusi wagiye ugabanuka ugereranyije n’iminsi yabanje, aho impuzandengo igaraagza ko abanduraga ku munsi ari 9.

Minisitiri w'Intebe DR Edouard Ngirente aherutse ku bwira Inteko Ishinga Amategeko  ko gufungura amashuri bisaba ubushishozi.

Mu rwego rwo kwitegura neza ko igihe amashuri yaba yafunguye, hirya no hino mu gihugu hakomeje kuzura ibyumba by'amashuri n'ubwiherero, hagamijwe kwirinda ubucucike bukunze kugaragara mu mashuri, na cyane ko Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko hazubakwa ibyumba bisaga ibihumbi 22.

Nyuma ya buri byumweru 2 inama y’abaministiri isesengura imiterere y’icyorezo cya COVID19, igatangaza imyanzuro. Kugeza ubu igiteye amatsiko abaturage ni ukumenya ahazaza h’amashuri n’utubari byombi bigifunzwe ukurikije imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2020.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #