AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Guverineri Gasana yasabye abatuye Nyagatare kutirara mu kurwanya kanyanga

Yanditswe Mar, 18 2023 17:45 PM | 43,615 Views



Bamwe mu bahoze mu bikorwa  byo gutunda no gucuruza kanyanga mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bishimira uburyo Leta yabibakuyemo ikabaha imirimo yo kwiteza imbere ubu akaba aribo bafata bagenzi babo batarareka iyo ngeso.

Ibi ni ibyavuzwe ubwo ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwashimiraga abayobozi mu nzego z’ibanze mu Mirenge itandatu yo mu Karere ka Nyagatare ikora ku mipaka uruhare rwabo mu guhashya Kanyanga.

Hafatiwe ku rugero rw’Umurenge wa Rwempasha nk’umwe mu Mirenge ikora ku mupaka, wari warazengerejwe na Kanyanga ariko ubu abaturage barimo abasore n'inkumi 600 bavuye mu bucuruzi bwayo bahabwa akazi  k’imirimo y’amaboko iri mu mushinga mugari wiswe cross boarder projects bituma biteza imbere.

Aba nibo ahubwo ubu bahindukira bakagira uruhare mu gufata cyangwa gutanga amakuru ku bagihanyanyaza mu kwinjiza  izi kanyanga ari nako babereka ibibi by'iki kiyobyabwenge cyakunze kuzonga akarere ka Nyagatare.

Ubwo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yabonanaga n’abayobozi kuva ku midugudu kugera ku Murenge bo mu Mirenge itandatu ikora ku mipaka y’ibihugu by'abaturanyi ariyo Rwempasha, Tabagwe, Matimba, Musheri, Karama na Kiyombe yabashimiye uruhare bagize mu kurwanya ibikorwa bya magendu birimo n’ubucuruzi bwa kanyanga nka kimwe mu byatumye Akarere ka Nyagatare kaza imbere mu kwesa imihigo.

Gusa yabasabye kutirara ahubwo bagaharanira ko iyo kanyanga na magendu bicika burundu.

Abarenga 3000  mu karere ka Nyagatare nibo bamaze gukurwa mu bikorwa byamagendu bahabwa imirimo itandukanye ibakura mu bukene.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura