AGEZWEHO

  • Nyiramunukanabi yabaye imari i Bugesera – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba AU bari mu mwiherero i Kigali – Soma inkuru...

Guverineri Gasana yasabye abatuye Nyagatare kutirara mu kurwanya kanyanga

Yanditswe Mar, 18 2023 17:45 PM | 43,293 Views



Bamwe mu bahoze mu bikorwa  byo gutunda no gucuruza kanyanga mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bishimira uburyo Leta yabibakuyemo ikabaha imirimo yo kwiteza imbere ubu akaba aribo bafata bagenzi babo batarareka iyo ngeso.

Ibi ni ibyavuzwe ubwo ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwashimiraga abayobozi mu nzego z’ibanze mu Mirenge itandatu yo mu Karere ka Nyagatare ikora ku mipaka uruhare rwabo mu guhashya Kanyanga.

Hafatiwe ku rugero rw’Umurenge wa Rwempasha nk’umwe mu Mirenge ikora ku mupaka, wari warazengerejwe na Kanyanga ariko ubu abaturage barimo abasore n'inkumi 600 bavuye mu bucuruzi bwayo bahabwa akazi  k’imirimo y’amaboko iri mu mushinga mugari wiswe cross boarder projects bituma biteza imbere.

Aba nibo ahubwo ubu bahindukira bakagira uruhare mu gufata cyangwa gutanga amakuru ku bagihanyanyaza mu kwinjiza  izi kanyanga ari nako babereka ibibi by'iki kiyobyabwenge cyakunze kuzonga akarere ka Nyagatare.

Ubwo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yabonanaga n’abayobozi kuva ku midugudu kugera ku Murenge bo mu Mirenge itandatu ikora ku mipaka y’ibihugu by'abaturanyi ariyo Rwempasha, Tabagwe, Matimba, Musheri, Karama na Kiyombe yabashimiye uruhare bagize mu kurwanya ibikorwa bya magendu birimo n’ubucuruzi bwa kanyanga nka kimwe mu byatumye Akarere ka Nyagatare kaza imbere mu kwesa imihigo.

Gusa yabasabye kutirara ahubwo bagaharanira ko iyo kanyanga na magendu bicika burundu.

Abarenga 3000  mu karere ka Nyagatare nibo bamaze gukurwa mu bikorwa byamagendu bahabwa imirimo itandukanye ibakura mu bukene.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD