Yanditswe May, 04 2021 15:19 PM | 32,724 Views
Guverineri
w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabye abikorera bo mu karere ka
Nyagatare gukoresha amahirwe bafite bakagateza imbere bubakira ku mwihariko
uhari.
Ibi bikubiye mu mpanuro yabageneye mu nama yabahuje igamije ku guteza imbere ubucuruzi muri aka karere.
Abikorera bo mu karere ka Nyagatare nabo bavuze ko bagiye gushyira ingufu mu gukorera hamwe, kuko usanga hari abikorera benshi bakiri ba nyamwigendaho bigatuma iterambere ryifuzwa ritagerwaho uko bikwiye.
Guhanahana amakuru ku mahirwe ari mu karere ka Nyagatare ndetse n’ingamba zihari kugirango ayo mahirwe ashobore kubyazwa umusaruro, iyi niyo mpamvu yatumye Guverineri Emmanuel Gasana n’abikorera bo mu karere ka Nyagatare n’izindi nzego zirebwa n’iterambere ry’aka karere bahura, kugirango bungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo.
Guverineri Gasana avuga ko “Hari amahirwe ari muri aka karere menshi, abikorera bagomba kuyubakiraho bakagateza imbere.”
Yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere ka Nyagatare arimo ubuhinzi n'ubworozi, imiterere y'Akarere n'ibikorwaremezo biri gushyirwa muri aka karere.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, Robert Bapfakurera, na we ashingiye ku bunararibonye bw’abandi bikorera mu tundi duce tw’u Rwanda, agira inama abikorera bo mukarere ka Nyagatare gushyira imbere gukorera hamwe, bagahuza imbaraga kugirango bashobore kugera ku mishinga minini yababayarira inyungu.
Bimwe mu byo aba bacuruzi beretswe, harimo umushinga wa Gabiro Agri-business Hub, bagaragarijwe ko ari amahirwe awurimo, basabwa kuwushoramo imari.
Bimwe mu bibazo byihutirwa byabangamiraga imikorere y’abikorera, bijyanye n’isoko ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuyobozi bwavuze ko bugiye kubafasha bashakirwa isoko mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Guverineri Gasana avuga ko aborozi baberewemo ibirarane by’amafaranga y’amata yagemuwe ku makusanyirizo y’amata, nabo mu gihe cya vuba bagiye kwishyurwa.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/eb3sfBBiL8o" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>Kanyumba Beata
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru