Yanditswe May, 27 2019 12:34 PM | 5,465 Views
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred yagiranye ibiganiro n'inzego z'umutekano nyuma yo gusura abaturage bo mu Murenge wa Tabagwe; mu Karere ka Nyagatare; kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2019.
Uyu muyobozi yakomeje agirana inama n'abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto bazwi nk'abamotari bo mu Karere kose ka Nyagatare.
Aba bamotari basabwe kugira uruhare mu kurinda umutekano w'igihigu. Ibyo bakabigeraho birinda kwishora no gutwara ibiyobyabwenge n'andi maforode ava mu gihugu cy'abaturanyi.
Ikibazo cya bamwe mu bamotari kuri ubu ni uko iyo bahetse ibintu inzego z'umutekano zikabahagarika bashaka guhangana nazo.
Ku ruhande rw'abamotari bo baravuga ko abakora ibyo ibikorwa bibi ari ababarimo bakora kinyeshyamba batabarizwa mu makoperative.
Barasaba ubuyobozi ko bwabashyiriraho nomero ya telefone yihariye yo kujya batangiraho amakuru byihuse.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru