Yanditswe Jul, 04 2022 21:46 PM | 65,751 Views
Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye bwakomeje kubaranga bo n’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga umutekano n'ubusugire bw'igihugu.
Hari mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi mukuru wo kwibohora, aho Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yashyikirije ku mugaragaro impano Nyakubwahwa Perezida wa Repubulika yageneye abatuye Nyaruguru igizwe n'ibikorwa remezo binyuranye
Muri ibi birori byabanjirijwe no gutaha bimwe mu bikorwa by’iterambere byagezweho mu Karere ka Nyaruguru muri uyu mwaka nk’ibitaro, Umudugudu w’icyitegererezo n’ishuri ryisumbuye ryo ku rwego rwo hejuru byose biri ku Munini, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abaturage ko ibi byose ari impano bagenewe na Perezida wa Repubulika yaje kubashyikiriza.
Umudugudu w’iicyitegererezo wa Munini n'ibindi bikorwa remezo biwugize wuzuye utwaye milliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ingabo ni yo yubatse uyu mudugudu ugizwe n’inzu abaturage babamo ,urugo mbonezamikurire y’abana bato,isoko n’ikiraro rusange cyororewemo ingurube.
Abaturage batujwe mu Mudugudu wa Munini barashimira nyakubahwa president wa Repubulika wabatuje.
Hirya no hino mu gihugu kugeza ubu harabarurwa imidugudu 102 yatujwemo abaturage irimo 10 yo ku rwego rw’icyitegererezo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko iyi midugudu yatumye abaturage babona aho kuba ndetse hamwe n’ibindi bikorwa begerejwe babona uko biteza imbere.
Akarere ka Nyaruguru kagaragaza umwihariko w’ibikorwaremezo biri ku rwego rwo hejuru kagezeho mu gihe u Rwanda rwizihiza kwibohora ku nshuro ya 28 ariko ngo ibi byose ntibyari kugerwaho iyo hatabaho umutekano.
Aha ni ho Minisitiri w’Intebe yahereye ashimira abatuye Karere ka Nyaruguru ku bufatanye bagaragarije ingabo z’u Rwanda kugira ngo mutekano watumye ibi bikorwa bishoboka ugerweho.
Kuri uyu munsi hizihizwa isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 28 hirya no hino mu gihugu hatashywe ibikorwa by’iterambere 497 birimo ibikorwa 150 by’iterambere ry’ubukungu n’ibindi 300 bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.
Tuyisenge Adolphe
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru