AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Guverinoma yasobanuye icyatumye gahunda yo kwesa no gusinya imihigo isubikwa

Yanditswe Aug, 13 2019 12:58 PM | 16,578 Views



Biturutse ku busabe bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame imihigo y’umwaka wa 2019/2020 mu nzego zose izashingira ku bikorwa n’ingamba zigamije gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’umudendezo w’umuturage. 

Ibi byatangajwe na minisitiri w’imali n’igenambi Dr Uzziel Ndagijimana nyuma y’isubikwa ry’iki gikorwa cyari kiteganijwe kuri uyu wa kabiri.

Guverinoma y’u Rwanda itangaje ibi nyuma yaho umuhango wo kwesa imihigo ya 2018/2019 no gushyira umukono ku ya 2019/2020 wari uteganyijwe kuri uyu wa kabiri usubitswe mu buryo busa n’ubuturanye.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 2, Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko umuhango wo gushyira umukono ku mihigo ya 2019/2020 wasubitswe kubera  impinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifuje ko ziba mu mihigo.

Yagize ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika rero akaba yarasabye Minisitiri w’Intebe ko aho gusinya imihigo nkuko yari yateguwe uyu munsi, ahubwo inzego zifata umwanya zikabanza zikinjizwamo ibikorwa byibanda ku mibereho y’ibanze y’abaturage. Turacyafite ibihumbi by’abaturage badafite amacumbi ajyanye n’igihe, haracyari abaturage badafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa, haracyari abaturage babana n’amatungo, ibyo byose bikagira n’ingaruka ku isuku idahagije no ku mibereho myiza yabo baturage. Hari kandi n’ibindi bijyanye n’imiyoborere y’abayobozi ku nzego zitandukanye, ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba yasabye ko byibandwaho muri iyi mihigo mbere yuko isinywa."

Izi mpinduka zanaganiriweho mu nama yayobowe na Minisitiri w'intebe, Dr Edouard Ngirente igahuza abayobozi mu nzego zitandukanye kugera ku rwego rw'umudugudu, inama yabereye mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri.

Mu mbwirwaruhame ze Perezida Paul KAGAME ntiyahwemye kugaragaza ko imihigo ikwiye kuba bumwe mu buryo bwo gukemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati "Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa. Umuhigo ni intego, ni igikorwa gikwiye kuba kigaragaza uko tugenda dutera imbere kandi uko iyo mpinduka igera mu buzima bw’abanyarwanda bose."

Nta gushidikanya ko izi mpinduka mu mihigo y’uyu mwaka w’ingengo uri mu kwezi kwa 2 kwawo, ziza kugira ingaruka no ku buryo ingengo y’imari yari yarasaranganyijwe ibikorwa binyuranye hashingiwe ku nkingi y’ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera. Cyakora Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ashimangira ko inzego zose zisanzwe zizi neza imiterere y’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bityo ko gusinya imihigo y’uyu mwaka bitazatinda. 

Ati "Abayobozi koko ubwabo bagaragaje koko ko hari ibitanoze mu bijyanye n’ibikorwa byibanze bijyanye n’ubuzima bw’umuturage mu rugo rwe. Hagaragajwe imibare y’abaturage dufite muri buri karere na buri ntara badafite inzu, bagaragaza abaturage badafite ubwiherero na busa cyangwa abafite ubutujuje ibyangombwa, bagaragaza abaturage bakirarana n’amatungo mu nzu. Nkurikije umurongo watanzwe imirimo isabwa ntabwo ari imirimo myinshi, nkuko dusanzwe tubikora mu mikoranire y’inzego, ntabwo ari akazi karemereye katuma mu gihe gito bidatangazwa kugirango umuhango wo gusinya imihigo ushoboke."

Mu muhango wo kwesa imihigo y'umwaka ushize wa 2017/2018, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko nta rwitwazo na rumwe abayobozi bafite ku mpamvu zituma badakemura ibibazo by’abaturage, aca amarenga ko hakenewe impinduka.

Ati "Twebwe intego yacu ni ugukora ibishoboka tukava aho turi hatameze neza buri wese azi, biri muri rugo rwa buri muturage. Ubajije abaturage ukabashyira ku murongo ukababaza icyo bifuza, uko bameze, uko bamerewe nabi barabikubwira. Wowe kuki utabizi ntubakomokamo? Abaturage ni abacu ni abo dukomokamo ntabwo ari abaturage b’ahandi tutazi! Ntabwo ari byo, ntabwo naza aha ngo mbabeshye ngo mbashimishe nyure ukuri ku ruhande, ni yo mpamvu mbabwira ntya! Kandi imyaka ibaye myinshi tubisubiramo tubivuga tubisubiramo buri munsi! Ibintu igihe kirageze bigomba guhinduka."

Umukuru w’Igihugu asabye inzego zose gushingira imihigo yazo ku ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, nyuma y’a mezi make asuye abaturage b’uturere twa Nyamagabe, Burera, Musanze na Nyabihu akarushaho kwibonera uko babayeho.


Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama