AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Guverinoma yatangije icyiciro cya kabiri cyo kuvugurura uduce tw’akajagari

Yanditswe May, 05 2022 17:48 PM | 81,082 Views



Minisiteri y'Ibikorwaremezo ivuga ko ibyiza byagezweho mu cyiciro cya mbere cy'umushinga wo kuvugurura no guca utujagari mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali ari byo mbarutso yo gutangiza icyiciro cya 2 cy'uyu mushinga.

Biteganyijwe kandi ko muri iki cyiciro cya kabiri hazitabwaho cyane ibikorwaremezo byo gucunga amazi y’imvura.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane mu nama yo gutangiza ibikorwa by'icyiciro cya 2

Gitega ni hamwe mu duce tugize Umujyi wa Kigali tukigaragaza imiturire y'amanegeka, ikaba ituriye umugezi wa mpazi ukunze kwangiza byinshi mu bikorwa remezo mu gihe cy’imvura.

Mu bikorwaremezo bizatunganwa muri uyu mushinga harimo imihanda, amashanyarazi, gushyiramo imiyoboro y’amazi ndetse n’ibindi bitandukanye.  

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bavuga ko biteze byinshi muri iri vugururwa..

Umuyobozi  w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko muri uyu mushinga wa 2 by’umwihariko hazavugururwa n'ibishanga.

Na ho Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Erneste Nsabimana avuga ko hari ibyiza byinshi byagezweho mu gice cya mbere cy'uyu mushinga ari na byo byabaye imbarutso by'umushinga wa 2.

Yagize ati “Icyiza kindi twavuga kuri iyi phase ya kabiri cyangwa projet ya kabiri ni uko noneho m’Umujyi wa Kigali bitewe n’imiturire ndetse n’uburyo Kigali iteye ni umujyi ufite imisozi, ukareba amAzi ava kuri iyo misozi ubona twari dufite ikintu twakwita storm water management uburyo bwo gucunga amazi, hari uduce dukunda kwibasirwa n’imyuzure cyane twavuga nka Rugunga,ndetse na za Mpazi n’ahandi hose hatandukanye, iyi project rero ni hotspot cyangwa utwo duce twibasirwa n’imyuzure 6, icyo kintu kikaba na cyo kizitabwaho muri uyu mushinga kugira ngo ibibazo dukunda guhura na byo by’amazi bigendera hamwe aho amazi agomba kujya ,inzira z’amazi ibyo bibazo bikaba bizitabwaho muri iyi phase.”

Uretse Umujyi wa Kigali hari utundi duce dutandukanye mu gihugu duteganwa kuvugururwa muri iki cyiciro cya kabiri, harimo Huye, Muhanga,Musanze , Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

Iki cyiciro cya 2 cy'uyu mushinga giteganyijwe kurangira mu kuboza 2025,kikaba kizakorwa ku bufatanye na Banki y’Isi ndetse kigatwara amafaranga asaga miliyoni 150 z’amadorali aho by’umwihariko Kigali izatwara 40% by’amafaranga yose azakoreshwa mu bikorwa by’uyu mushinga.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/8ZLu4Sicd04" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Ntete Olive 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira