Yanditswe Aug, 07 2022 21:06 PM | 51,233 Views
Guverinoma y’u Rwanda yijeje Abanyarwanda ko ibikomoka kuri peteroli bitazabura ku isoko, kandi itanga nkunganire ya miliyari 10 kugira ngo ibiciro byabyo bidatumbagira cyane.
Guhera kuri uyu wa Mbere, igiciro cya kitiro ya lisansi cyiyongereyeho amafaranga 149 na ho icya mazutu kiyongeraho amafaranga 104. Bivuze ko mu mezi abiri, lisansi igiye kugura 1609 Frw na ho mazutu ikagira 1607 Frw.
Iri zamuka ry’ibiciro ngo ryatewe n’izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamhanga,izamuka ry’igiciro cy’ubwikorezi ndetse n’icy’ubwishingizi.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest avuga ko iyo Leta idashyiramo nkunganire ya miliyari 10 ibiciro byashoboraga kuzamuka kurushaho.Yijeje ko iri zamuka ry’ibiciro ntacyo rizahindura ku biciro by’ingendo kandi ko igihugu gifite ibikomoka kuri peteroli bihagije.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof.Ngabitsinze Jean Chysostome avuga ko Leta yashyizeho ingamba zo kurinda ko hagira abikinga mu izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bakazamura n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa no mu gihe bitari ngombwa.
Yashimangiye ko minisiteri ayoboye izirikana cyane kurengera inyungu z’abacuruzi n’abaguzi.
Jean Paul MANIRAHO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru