Yanditswe Aug, 01 2022 15:11 PM | 63,621 Views
Guverinoma y'u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu inatera inkunga koperative Umwalimu Sacco igera kuri miliyari eshanu mu rwego rwo guteza imbere imibereho ya mwarimu n'ireme ry'uburezi muri rusange.
Ni ibintu byateye akanyamuneza abarimu ubwabo ndetse n'abandi bashishikajwe n'iterambere ry'urwego rw'uburezi.
Mu mashuri abanza umushahara wa mwarimu wongereweho 88% na ho mu yisumbuye wongerwaho 40%.
Iyi nyongera yatangajwe na Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere ubwo yagezaga ku mitwe yombi y'inteko ishinga amategeko ikiganiro ku byagezweho mu burezi bw’ibanze, ni ukuvuga amashuri abanza n’ayisumbuye, muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST1.
Ni inkuru yazamuye imbamutima z'abarimu, bakemeza ko ngo ibi bibateye akanyabugabo ku buryo bagiye kurushaho gukorana umurava umwuga wabo w'uburezi.
Abandi bashimishijwe n'izamuka ry'umushahara wa mwarimu ni abagize inteko ishinga amategeko.
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga kandi ko uretse guteza imbere ireme ry'uburezi n'imibereho ya mwarimu, leta yizeye ko kuzamura umushahara wa mwarimu bizatuma abava muri uyu mwuga bagabanuka bityo leta ntikomeze gutakaza akayabo mu kubasimbuza.
Minisiteri y'uburezi ivuga ko abarimu bo mu mashuri abanza bagera ku 68 207 bafite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye, A2, ari bo bongerewe 88% by'umushahara utahanwa, ni ukuvuga inyongera ingana n'amafaranga y'u Rwanda angana na 50.849 FRW kuri buri wese.
Abarimu bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza, A1, bagera ku 12 214 bongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi, ni ukuvuga inyongera ingana na 54.916 FRW kuri buri wese.
Ni mu gihe abarimu bagera ku 17 547 bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, A0, na bo bongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi, ni ukuvuga inyongera ya 70.195 FRWs kuri buri wese.
Hongerewe kandi umushahara w'abayobozi b'amashuri, abayobozi bungirije n'abandi bakozi bo mu bigo by'amashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.
Muri rusange igiteranyo cy’amafaranga yongerewe ku mishahara y’abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ni miliyari 5,3 ku kwezi, ni ukuvuga miliyari 64,4 ku mwaka.
Divin UWAYO
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru