AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Guverinoma yijeje gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya Gaz

Yanditswe Dec, 06 2021 18:44 PM | 61,463 Views



Guverinoma y'u Rwanda yijeje abanyarwanda ko ikibazo cy'izamuka ry'igiciro cya gaz kirimo kuvugutirwa umuti, ni nyuma y'aho bamwe mu bayikoresha basabye ko ibiciro bigabanywa.

Kugeza ubu igihugu gifite ububiko bufite ubushobozi bwo kubika gaz yakoreshwa mu gihe cy'iminsi 5 gusa, ku buryo hari abasanga hakenewe ububiko bwabika gaz yakoreshwa byibuze mu gihe cy'amezi 4 kugeza kuri 6.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego ngenzuramikorere RURA, Dr. Ernest Nsabimana avuga ko i Rusororo mu karere ka Gasabo hatangiye gutunganywa ahantu hazubakwa ibigega bifite ubushobozi bwo kubika ibiro bya gaz biri hatati ya Miliyoni 8-9, yakoreshwa mu gihe kiri hagati y'amezi 2 na 3.

Abagize ishyirahamwe ry'abatumiza ibikomoka kuri peteroli, bavuga ko biteguye kwigomwa kugira ngo abaguzi ba Gaz biyongere kuko ari naho bungukira.

Hashize iminsi itatu, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente abwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu minsi 10, iki kibazo cy'ibiciro bya Gaz kizaba cyabonewe igisubizo.

Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda yo mu kwezi gushize yerekana ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021, umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka ku ngufu wagabanutse bitewe n'igabanuka ry'umuvuduko mu izamuka ry'ibiciro ry'ibicanwa bikomeye nk'amakara n'inkwi, wageze kuri 3.8% mu mwaka wa 2020/21 uvuye kuri 6% mu mwaka wa 2019/20

Ibi bikaba byaratewe n'uko ibiciro by'ibicanwa bikomeye byari hejuru cyane mu mezi 6 ya mbere y'umwaka wa 2020 biturutse ku ngaruka za COVID-19.


Kwizera Bosco




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura