Yanditswe Mar, 10 2023 19:11 PM | 81,452 Views
Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko izakomeza gukora amavugura yose ashoboka mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abashoramari n’abikorera muri rusange, baba ab’imbere mu gihugu ndetse n’abava mu mahanga.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibiro bizwi nka One Stop Center bitangirwamo serivisi zose zikenerwa n’abashoramari.
Iyi One Stop Center ikomatanyirije hamwe serivisi zose zihabwa abashoramari bakeneye ibyangombwa bitandukanye bizwi nka licences na permits ifite icyicaro ku biro by’urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB.
Umukuru w’uru rwego, Clare Akamanzi avuga ko nubwo One Stop Center yari isanzweho itatanga serivisi zose zikenerwa n’abashoramari.
Ikindi ngo ni uko ubu buryo buzatuma serivisi inoga kurushaho.
RDB ivuga kandi ko ibi bishobora gutuma u Rwanda ruzamuka muri Doing Business, urutonde rwa Banki y’Isi rwerekana uko ibihugu birushanwa mu korohereza abashoramari.
Imwe muri serivisi nshya ziri muri iyi One Stop Center ni izafasha abashoramari bakorera mu Rwanda kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko rusange rya Afurika, Africa Continental Free Trade Area.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prof. NGABITSINZE Jean Chrysostome avuga ko n’izindi serivisi zizongerwamo mu gihe bizaba ngombwa.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF rushima uburyo abikorera bakomeje koroherezwa mu mirimo yabo ndetse visi perezida wa kabiri w’uru rugaga, Kimenyi Aimable asaba abikorera hirya no hino mu gihugu kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Ku ikubitiro iyi One Stop Center irimo gutangirwamo serivisi ziri hagati ya 100 na 200 zisanzwe zitangwa n’inzego za leta zisaga 20.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru