Yanditswe Mar, 05 2018 22:07 PM | 10,785 Views
Nyuma y’iminsi ine hasojwe umwiherero wa 15 wabereye I Gabiro mu karere ka Gatsibo, ahari hateraniye abayobozi basaga 300 mu nzego zitandukanye z’igihugu basuzumira hamwe ingamba zafatwa mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ igihugu muri gahunda zitandukanye, guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara imyanzuro 13 yafatiwe muri uyu mwiherero mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.
Imyanzuro uko ikurikiranwa:
1. Kunoza imitegurire y’imihigo y’Uturere ku buryo ikemura ibibazo byihariye biri mu Karere, igahura n’igenamigambi ry’Igihugu kandi isuzuma ryayo rikita ku ireme (quality) no ku ruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage (development impact);
2. Gukaza ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera, kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no gufatira ibyemezo abatubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta;
3. Gukora icyegeranyo (database) cy’abarangije kwiga za kaminuza no gushyiraho gahunda iboneye yo kubahuza n’aho bakenewe ku isoko ry’umurimo;
4. Kunoza imikorere y’Ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze (Export Growth Fund) kugirango kirusheho kunganira abohereza ibicuruzwa hanze n’abagitangira uwo mwuga;
5. Guteza imbere Ibyanya Byahariwe Inganda mu Gihugu (Special Economic Zones/Industrial parks) no kongera imbaraga mu gukemura ibibazo inganda zihura nabyo cyane cyane izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (Agro-processing Industries); \
6. Kubahiriza ishyirwamubikorwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire no kubungabunga ibidukikije;
7. Gushyigikira iterambere no kwaguka kw’imijyi yunganira Kigali (secondary cities); hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe, kandi hashyirwayo inzego zishinzwe imicungire y’imijyi(city managers);
8. Kwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu Gihugu ku buryo mu gihe cy’imyaka 3, uhereye muri uyu mwaka wa 2018, Igihugu cyaba cyihagije mu mbuto zikenewe, kandi hagashyirwa ingufu mu gukorera ifumbire imbere mu gihugu;
9. Kunoza ireme ry’uburezi mu nzego zose z’amashuri, no kuvugurura imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza n’ayisumbuye hibandwa ku rurimi rw’Icyongereza;
10. Kunoza imikorere y’ingaga zishingiye ku bakora imyuga itandukanye (professional bodies) hitabwa ku ngamba zo kwinjiza mu murimo abagaragaje ko bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe no kugeza uwo muco mu yindi myuga;
11. Gushyigikira ibikorwa by’Abajyanama b’ubuzima hagamijwe kubafasha kunoza umurimo wabo;
12. Kwihutisha ishyirwamubikorwa rya Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi;
13. Kwihutisha igikorwa cyo gushyira poste de santé ku rwego rw’Akagali
aho zitaragera, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.
Imyanzuro 13 yavuye mu mwiherero 2018
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru