Yanditswe May, 12 2019 13:45 PM | 5,395 Views
Minisiteri y'imari
n'igenamigambi iratangaza ko irimo kuvugurura uburyo bwo gukora igenemigambi mu
nzego za leta kuko ngo ibibazo byose bivuka akenshi biterwa n'igenamigambi
ritanoze.
Ibi umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari kumwe na komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu.
Minisiteri y'imari n'igenamigambi n'ibigo biyishamikiyeho, yagaragarije iyi komisiyo y'umutwe w'abadepite, uburyo izakoresha ingengo y'imari y'umwaka wa 2019/2020, irenga miliyari 800 z'amafaranga y'u Rwanda.
Nk'urwego rutegura ingengo y'imari, rukanagenera izindi nzego runacunga ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga, abadepite bagarutse ku buryo MINECOFIN iteganya no gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara.
Umunyamabanga wa leta muri iyi Minisiteri Dr UWERA Claudine yasobanuye ko byaba ibireba n'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga, yaba ibirara byo kwishyura cyangwa se n'inyigo zikorwa mbere y'uko umushinga utangira, ahanini biterwa n'igenamigambi ritanoze.
By'umwihariko, yemeza ko hafashwe ingamba kugira ngo hatazongera kubaho ibirarane, ariko cyane cyane hanozwa igenamigambi.
Ku birebana n'imicungire y'amasezerano hagati ya leta na ba rwiyemezamirimo, umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe amasoko ya leta SEMINEGA Augutus avuga ko bafashe ingamba yo kuyagenzura na mbere y'uko umushinga utangira.
Minisiteri y'imari n'igenamigambi yasobanuye ko mu mwaka utaha w'ingengo y'imari, izongera imbaraga mu bukangurambaga bukorwa, kugira ngo abaturage bitabire kwizigamira mu buryo bw'igihe kirekire bwa Ejo Heza, ndetse banagane ibigo by'imari, kugira ngo ubukungu bwabo bwiyongere, bityo n'igihugu kirusheho gutera imbere.
Inkuru ya Jeannette UWABABYEYI
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru