HARI KWIGWA UKO ABAFITE UBUMUGA BAZAJYA BABONA INSIMBURANGINGO KURI MUTUELLE

AGEZWEHO

  • Imibereho myiza, uburumbuke, agaciro, bizagerwaho bishingiye ku bumwe bufite intego-Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yabaye ahagaritse ku mirimo Gasana na Gatabazi bari aba guverineri – Soma inkuru...

HARI KWIGWA UKO ABAFITE UBUMUGA BAZAJYA BABONA INSIMBURANGINGO KURI MUTUELLE

Yanditswe Apr, 18 2019 19:02 PM
9,611 ViewsMinisiteri y'Ubuzima  itangaza ko  inzego zinyuranye zirimo kuganira ku buryo abafite ubumuga babona insimburangingo n inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Ubwo hatahwaga ku mugaragaro ikigo cy ikitegererezo kita ku bafite ubumuga, ikigo kiri i Gahini muri Kayonza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Nyemazi Jean Pierre yatanze icyizere ko  ko uyu mwaka uzarangira,  ubwisungane mu kwivuza bukoreshwa mu kugura insimburangingo n'inyunganirangingo.

Byukusenge Emmanuel ni umuturage wo mu karere ka Nyabihu we n'abandi babyeyi baturuka no mu tundi turere baje kuvuriza mu kigo cya Gahini.

Icyo bahurizaho n ibikoresho bavuga ko biri muri iki.kigo utapfa kubona ahandi mu Rwanda.

Icyakora abagana iki kigo kita ku bafite ubumuga bavuga ko insimburangingo n inyunganirangingo zihenze kandi n ubwisungane mu kwivuza kutabishingira.

Ku cyifuzo cy’ uko ubwisungane mu kwivuza bwakoreshwa mu kugura insimburangingo n’ inyunganirangingo, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Nyemazi Jean Pierre avuga iki kibazo kirimo kuganirwaho kandi ko vuba kiraba cyabonewe umuti.

Ikigo cy’i Gahini kita ku bantu bafite ubumuga.  (Center of cyubatswe ku nkunga  y imiryango inyuranye yo mu gihugu cy Ubudage. Cyuzuye gitwaye amafaranga akabakaba miliyari imwe n’igice (1,500,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda . Ibikoresho byo byatwaye agera kuri miliyoni magana arindwi mirongo itanu (750,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda.


Ni inkuru ya Akimana LatifahBa uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED