AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

HEC yatangije amarushanwa ku biga ubumenyi n’ikoranabuhanga

Yanditswe May, 09 2023 18:39 PM | 100,047 Views



HEC yatangije amarushanwa ku biga ubumenyi n’ikoranabuhanga

Ikigo gishinzwe amashuri makuru (HEC) cyatangije ku imurikabikorwa n’amarushanwa y’ibijyanye n’imishinga y’amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM), byigishirizwa mu mashuri makuru mu Rwanda.

Ni igikorwa kigamije kumenyekanisha uruhare rw’amashuri makuru mu guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo bigaragara muri sosiyete.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iri murikabikorwa bagaragaza inyungu imishinga yabo ifitiye sosiyete ahanini usanga ishingiye ku kurengera ibidukikije.

Amikoro ni kimwe mu bibazo bituma aba banyeshuri batagura imishinga yabo ku buryo yagirira abaturage akamaro mu buryo bwaguye. Akaba ari muri urwo rwego ubuyobozi bw’umushinga Akazi kanoze Access, bwiyemeje gukorana na bo mu gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.

Umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’amashuri makuru HEC, Dr. Mukankomeje Rose, yemeza ko amashuri makuru agira uruhare mu mibereho y'abaturage ariko nanone akagaragaza ahakwiye kongerwa ingufu.

Mu marushanwa, hatoranijwe imishinga 32 yo mu mashuri makuru 10 ikaba ari na yo izahatanira igihembo nyamukuru. Hazahembwa imishinga 5 ya mbere aho umushinga wa mbere uzahembwa miliyoni 5 Frw.

Mugisha Christian



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF