Yanditswe May, 09 2023 18:39 PM | 100,047 Views
HEC yatangije amarushanwa ku biga ubumenyi n’ikoranabuhanga
Ikigo gishinzwe amashuri makuru (HEC) cyatangije ku imurikabikorwa n’amarushanwa y’ibijyanye n’imishinga y’amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM), byigishirizwa mu mashuri makuru mu Rwanda.
Ni igikorwa kigamije kumenyekanisha uruhare rw’amashuri makuru mu guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo bigaragara muri sosiyete.
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iri murikabikorwa bagaragaza inyungu imishinga yabo ifitiye sosiyete ahanini usanga ishingiye ku kurengera ibidukikije.
Amikoro ni kimwe mu bibazo bituma aba banyeshuri batagura imishinga yabo ku buryo yagirira abaturage akamaro mu buryo bwaguye. Akaba ari muri urwo rwego ubuyobozi bw’umushinga Akazi kanoze Access, bwiyemeje gukorana na bo mu gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.
Umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’amashuri makuru HEC, Dr. Mukankomeje Rose, yemeza ko amashuri makuru agira uruhare mu mibereho y'abaturage ariko nanone akagaragaza ahakwiye kongerwa ingufu.
Mu marushanwa, hatoranijwe imishinga 32 yo mu mashuri makuru 10 ikaba ari na yo izahatanira igihembo nyamukuru. Hazahembwa imishinga 5 ya mbere aho umushinga wa mbere uzahembwa miliyoni 5 Frw.
Mugisha Christian
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru