HIBUTSWE ABATUTSI BAJUGUNYWE MU MUGEZI WA NYABARONGO

HIBUTSWE ABATUTSI BAJUGUNYWE MU MUGEZI WA NYABARONGO

Yanditswe May, 12 2019 at 14:12 PM | 4293 Views



Abaturage mu karere ka Bugesera barasabwa kwimakaza gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge, bakitandukanya n'icyo aricyo cyose cyakurura amacakubiri.

Babisabwe mu gihe abatuye mu murenge wa Mwogo bibutse ku nshuro ya 25 abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo, abandi bakagwa mu rufunzo rw'uwo mugezi no mu Kiyaga cyitwaga Kiruhura.


Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabyo ahahoze icyo kiyaga kuri ubu cyarengewe n'ibyatsi by'amarebe, ndetse hakorwa n'urugendo rwo kwibuka. Abarokokeye muri ako gace bavuga ko inshuti n'abavandimwe babo bishwe urw'agashinyaguro.

Umuyobozi w'akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yahumurije abarokotse jenoside, abasaba gukomeza kwibuka biyubaka ari nako bimakaza gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge.



Akarere ka Bugesera kavuga ko katangiye gahunda yo gukangurira urubyiruko kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu biganiro bisobanura ayo mateka, gusura inzibutso za jenoside mu rwego rwo guhangana n'ingengabitekerezo ya jenoside.


Inkuru ya Bienvennue Redemptus



Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

BUGESERA: HIBUTSWE ABARENGA IBIHUMBI 10 BAGUYE MU RUFUNZO

Bugesera: Amafaranga ya BYE BYE Nyakatsi yaranyerejwe