AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Haba hari imiturire ya Kigali yatuma uwanduye COVID19 atitabwaho neza ari iwe?

Yanditswe Sep, 14 2020 16:27 PM | 34,917 Views



Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero za wo baravuga ko imwe hari imiturire itorohereza abaturage kuba bakwivurizamo icyorezo cya Covid 19 mu gihe bibaye ngombwa.

Impuguke mu bijyanye n’imyubakire ziravuga ko mu mu kubaka amacumbi hajya hitabwa ku mwuka abantu bahumeka n’imiterere yayo.

Mu gihe inzego z'ubuzima zatangije gahunda yo kuvurira mu ngo abanduye icyorezo cya Covid 19 baterengeje imyaka 65 y’amavuko kandi batarembye, hari abaturage basanga imiturire imwe n’imwe ishingiye ku myumvire no ku mikoro ndetse no ku bikoresho bidahagije bishobora kuba imbogamizi mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

Murenzi Phanuel utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko muri rusange usanga hari abantu bubaka mu kajagari bagamije amaronko gusa, aho kureba ireme ry’ibyo bubaka.

Yagize ati ''Ubundi iyo umuntu yubaka yakagombye kuvuga ati reka nsige ahantu h’ubuhumekero mpatere ibiti nzabone umwuka mwiza, mpatere imbuto nzabone urubuto, nshyire amadirishya ku nzu, umwuka uzinjire; ariko ikibazo, mbanza gutekereza ku mafaranga aho kubanza gutekereza ubuzima, ngatekereza ikibanza abapangayi 4 , 5 cyangwa 6 bazampa amafaranga. Ibyo bikajyana n’uko ubutaka n’ibiburiho bihenze kuko niba mfite ikibanza cyishyura 100.000 ngomba kuyashakisha mu bukode. Ese iyo myubakire birashoboka ko umuntu yahavurirwa corona,ku bwanjye biragoye, aho mu gipangu usanga inzu 5 cyangwa 6, ubwo se bazamuvurira hehe?’’

Mukarugomwa Alphonsine avuga ko hari uduce tumwe na tumwe bigoye ko umuntu wanduye COVID19 yitabwaho bitewe n’akajagari kaho.

Ati ''Aho umuntu atuye ntabwo buri gihe byakoroha, kubera ko imiturire y’abantu ntabwo ari imwe, hari utuye neza, hari utuye mu kajagari, ku buryo kuhivuriza bitakoroha, kandi n’abantu ntibyaborohera kandi corona irandura, hari uba adafite aho akarabira cyangwa icyumba cye cyihariye. Ariko hari aho byakoroha bitewe n’uko atuye.’’

Hari aho usanga inzu zidafite amadirishya ahagije cyangwa se zifite matoya cyane abenshi ntibibuke no kuyakingura ku manywa ngo atange umwuka mu nzu, nta madari aba mu nzu ashobora kugabanya ubushyuhe cyangwa ngo hanze habe haratewe ibiti byo kuzana umwuka mwiza.

Abatuye mu nkengero z'Umujyi wa Kigali bagaragaza amikoro nk’imwe mu nzitizi zituma batubaka inzu zibafasha kugira imibereho myiza:

Kuri  iyi ngingo, Musabyimana Patricie wo mu Karere ka Gasabo yagize ati “Nko kuba umuntu ari mu nzu ifite pavement, ifite parcelle ihagije, ifite inzugi nziza n’amadirishya meza. Amadirishya manini na yo biterwa n’amikoro yo kuyakoresha, ikindi plafond hari igihe bitugora kuyubaka kubera ubushobozi buke, n’ubwo tuzi ko igabanya ubushyuhe mu nzu.’’

Na ho Mukawizeyimana Jacqueline asanga abashinzwe imyubakire mu nzego za Leta aba bakwiye gukurikiranira hafi uko abantu bubaka, bakagenzura niba ibyo beretswe mu gishushanyo cy’inzu ari byo byubahirizwa.

Impuguke mu bijyanye n’imyubakire zisanga kwita ku miterere y’inzu ubwayo, ibiyigize n’ibiyikikije ari byo byakoroshya ubuzima bw’uyituyemo ndetse akaba yabasha no kuvurirwamo icyorezo cya COVID 19 ndetse akaba yanavurirwamo mu gihe bibaye ngombwa.

Engeniyeri Bimenyimana Innocent yagize ati “Iyo wubaka ikintu cya mbere ugomba kugenderaho ni uburyo inzu izahumeka, niba ari inzu gifite 6 kuri 5 ntabwo igomba kugra amadirishya ari munsi ya 3. Inzu igashyirwaho claustrats,rovers ku madirishya kugira ngo zitange ubuhomekero, n’utuyungirizo kugira ngo imibu itazaza. Ibirahure ku nzu na byo si byiza, kuko bisaba ko ukoresha climatiseurs kandi kuzikoresha igihe kirekire si byiza. Ikindi ni ugukingura ku manywa kandi hanze hagaterwa ibiti bizana umuyaga kandi inzu igakorerwa isuku ihagije ya buri munsi. Ibisenge nabyo biba bigomba gucurikwa cyangwa bikigizwa hejuru mu kugabanya ubushyuhe.’’

Muhire Janvier ushinzwe ishami ry’imiturire n’imyukabire mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire aragaruka ku by’abaturage bagomba kwitaho kugira ngo ubuvuzi bwa Covid 19 bukorewe mu ngo batuyemo bushoboke.

Ati “Icya 1 ni ukugira isuku nyirayo akaba afite amazi mu rugo, akaba afite inzu ifite umwuka uhagije, ubwo birajyana n’amadirishya n’icyerekezo cyangwa icyoko yubatsemo, inzu igomba kuba iteyemo isima.’’

Mu kugaragaza iby’ingenzi bisabwa ngo umurwayi wa COVID19, abe yakwitabwaho akanavurirwa iwe mu rugo, ikigo gishinzwe ubuzima kivuga ko umurwayi agomba kuba afite ahantu hahagije mu rugo iwe, ku buryo bitakwanduza abo babana cyangwa baturanye. Kuba abo mu rugo bagomba gusiga nibura metero 2 hagati yabo buri gihe no kuba umurwayi agomba kugira ibikoresho byihariye byihariye.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage