AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye intumwa zigize Inama y'Ubutegetsi ya WFP – Soma inkuru...
  • Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya ya nyuma – Soma inkuru...

Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

Yanditswe Nov, 29 2024 17:00 PM | 12,553 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye abagabo babiri bakekwaho ibyaha byo kwinjiza ibicuruzwa bya magendu mu Rwanda ndetse n’ubufatanyacyaha muri iki cyaha.

Ibi bicuruzwa byose bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw.  

Aba bagabo umwe ni umucuruzi undi ni umushoferi, baherutse gufatanwa ibicuruzwa byinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Ibicuruzwa byafashwe byiganjemo ibyuma bitandukanye by’imodoka, amasabune n’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka mukorogo n’ibindi bitemewe nk’uko Umuvugizi RIB, Dr Thierry Murangira yabitangaje.

Ibindi byerekanywe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA nabyo byafatiwe muri magendu, byiganjemo inzoga, imyenda n’inkweto za Caguwa.

Ibi byose benebyo baba bagamije kubona inyungu y’umurengera bakabikora banyereza imisoro nyamara ariyo yubaka igihugu.

Yaba Polisi y’u Rwanda, RIB  na RRA bibukije Abanyarwanda by’umwihariko abacuruzi ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ryacyo, kandi ko abayikora batazihanganirwa. 

By’umwihariko, Polisi y’u Rwanda yihanangirije abafatanwa magendu bagashaka no guha ruswa Abapolisi. 

Ibicuruzwa byafatiwe ku mupaka bigiye kwinjizwa mu buryo bwa magendu, bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 200 Frw, byagombaga gusoreshwa Miliyoni 77Frw.


Francine Umutesi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya

Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori

MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n&r

U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira ab

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka

Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi