Yanditswe Jun, 28 2019 21:07 PM | 8,776 Views
Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri mu Mujyi wa Kigali baravuga ko hakiri imbogamizi zigikoma mu nkokora ireme
ry'uburezi ryifuzwa mu mashuri bayobora, nk’uko byatangarijwe mu nama yigaga ku
burezi yabaye kuri uyu wa Kane i Kigali.
Bimwe mu bibazo bigaragazwa n'abagenzuzi b'uburezi birimo ubucukike mu mashuri, amashuri adafite ibibuga bikorerwaho imyidagaduro, adafite ibyumba byagenewe kuriramo, ibibazo by'isuku nke ndetse n'abanyeshuri bakora ingendo ndende bajya ku ishuri.
Hari abarezi basanga amashuri akwiye kwitabwaho hashingiye ku mwihariko wa buri shuri kuko adafite ubushobozi bumwe.
Umuyobozi G.S Kabuye Catholique, Soeur Colette Tuyisabe avuga ko uburezi bw’ibanze usanga harimo ukurwazarwaza bitewe n’uburyo abanyeshuri baba bameze.
Ati “Na ho twe mu burezi bw'ibanze ni ukurwararwaza, abavuye mu muhanda barabatuzanira, abavuye muri kanyanga barabatuzanira, abo bana bose kugirango uzabahuze n'ababyeyi bari hanze aha n'imyumvire yabo, ugasanga kugira ngo uzabihuze ukuremo ikintu kizima ntabwo bitworohera, noneho n'ubwinshi bw'abana nk'ubu njye mfite abana 90 mu ishuri rimwe.”
Soeur Nayituriki Hélène Umuyobozi w’Ishuri Lycée Notre Dame de Citeaux asanga hari n’ikibazo cy’ibikorwaremeze usanga hari aho bitaragera cyane cyane amazi n’amashanyarazi.
Yagize ati "Natanga urugero nko ku nkengero za Nyabarongo hariya hari amashuri ahubatse, hakaba harimo ibyangombwa ariko umuriro utarahagera, amazi atarahagera, ntabwo uzabaza ‘Director’ (Umuyobozi w’ikigo) ngo kuki adakoresha mudasobwa, ntabwo uzamubaza ngo kuki umwana afite inyota kuko ntabyo afite byo kumuha nawe, Directuer ntabwo yabona amafaranga yo gukora ibyo byose ntuzamubaza internet adafite umuriro, ntabwo uzamubaza ngo umwana ntazi ibi n'ibi kandi iby’ingenzi ntabihari ariko nkanjye wo mu mujyi ntabwo mfite amazi, mfite umuriro ntabwo wambaza nk'ibyo wabaza uwo nakubwiraga ntanzeho urugero."
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi avuga ko inzego zikwiye kuzuzanya kugira ngo ibibazo bigaragara mu burezi bishakirwe umuti urambye.
Ati "Ibigo bimaze gushimirwa hano, hari ibigo ubona ko bidafite amikoro adasanzwe, babona amafaranga bagenerwa na leta angana, bakorera mu murenge umwe kimwe n'abandi, ariko ugasanga icyo kigo kubera imikoranire y'abayobozi, abarezi n'ababyeyi, umusaruro w'ibyo bigo urazamuka cyane, utavuga mu by'ukuri ko kudakora neza wabihuza n'ubushobozi buke."
Hagaragajwe kandi ko hari ibigo byirukana abanyeshuri bidashingiye ku mategeko n'amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi, hagatangwa ibihano bijyanye n'ibyo ikigo gikeneye nko gutuma abanyeshuri sima, amarangi, amakaro n'ibindi bikoresho badahwanye n'uburemere bw'amakosa aba yakozwe n'abanyeshuri.
Ibi kandi ngo byiyongera ku myitwarire idahwitse yagaragaye kuri bamwe mu barimu nk’aho mu Karere ka Kicukiro umwarimu yakubise mugemzi we imbere y'abanyeshuri, undi mwarimu muri ako karere akagaragarwaho ingeso yo gusambanya abanyeshuri.
Kuba abakora aya makosa batagaragazwa ku gihe ngo bahanwe, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry'ubukungu Busabizwa Parfait ahera avuga ko hatabayeho imikoranire inoze.
Ati "Icyo twabonye ni uko hari ukudakorana neza n'inzego, kuko iyo urwego rumwe ruvuze ko rwakoze raporo ngo iri muri komite y'imyitwarire, komite ishinzwe imyitwarire ikabyicarana ntiterane ngo ikemure ikibazo, ariyo mpamvu twavuze ko tugiye kongera gukorana n'uturere kugirango turebe uko uburezi bumeze mu mujyi wa Kigali, mu minsi yaba tuzicara turebe ahantu hagiye hagaragara izo ngezo kugirango bahanwe."
Muri iyi nama yaguye yahuje inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, amashuri yahize ayandi yahawe ibihembo birimo ibikombe n'amafaranga naho ayagaragaje imikorere mibi anengwa mu ruhame.
Inkuru ya KWIZERA John Patrick
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru