Yanditswe Apr, 19 2021 21:24 PM | 39,371 Views
Imiryango isaga ibihumbi 15 niyo bimaze kumenyakana ko yazimye mu gihe
cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hakaba harimo gutegurwa uburyo bwo kubika
amateka y'iyi miryango kugira ngo itazibagirana. Bamwe mu barokotse Jenoside
yakorewe abatutsi bavuga ko imiryango yazimye ihora ku mitama yabo.
Ntagorama Jean Bosco warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi, avuga ko hari imiryango myinshi azi yazimye.
Yagize ati “Umuryango wa Siliro Kagabo n'umugore we Kayitesi Ceciriya, umwana we wa mbere witwaga Muvunyi, undi wa kabiri witwaga Uwacu François, ni abo mbasha kumenyamo abandi bari bato ntabwo mbibuka ariko nta numwe wasigaye bose barazimye.”
Niyoyita Egide utuye mu karere ka Bugesera avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka ikenda, ibyabaye byose abyibuka akaba avuga ko abantu basaga 100 bahungiye mu rugo rw'umupasiteri, we na Nyiri urwo rugo aribo bonyine barokotse igitero cy'interahamwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango w'abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG Nsengiyaremye Fidele, avuga ko kuva muri 2009 kugeza mu 2019, uyu muryango watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubushakashatsi n'ubu bukomeje, akemeza ko hamaze kuboneka imiryango yazimye irenga ibihumbi 15. Iyi miryango ibarirwamo abantu basaga ibihumbi 68.
Uturere twa Karongi na Nyamagabe ni two dufite imibare myinshi y'imiryango yazimye.
Akarere ka Karongi gafite imiryango irenga ibihumbi bibiri yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe akarere ka Nyagatare ko gafite umuryango 1 wazimye, Gatsibo ikagira imiryango 80.
Yagize ati “Mu bushakashatsi twakoze twasanze intara y'Iburengerazuba n'Amajyepfo arizo zibaziwe cyane, akarere ka Karongi niko kagize imiryango yazimye myinshi irenga ibihumbi bibiri, akarere ka Nyamagabe niko kagakurikira, twabonye bifitanye isano n'uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo yakozwemo, kuko utwo turere twombi Inkotanyi zatugezemo bitinze bitewe n’ingabo z’Abafaransa ari zihari.”
Avuga ko barimo gutekereza uburyo bashyiraho igitabo kivuga ku miryango yazimye bakacyandika neza, bagakora filime kuri iyo miryango mu buryo bwimbitse isobanura neza iyo miryango, n’uburyo yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru