AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Hagaragajwe uko abahanga muri Afurika berekeza hanze y’uyu mugabane

Yanditswe Nov, 30 2021 19:57 PM | 71,805 Views



Abashinzwe imicungire y’abakozi mu bihugu binyuranye bya Afurika baravuga ko uyu mugabane ukeneye gufata neza abakozi bawo mu rwego rwo kurinda ko abahanga b’uyu mugabane bigira ku yindi migabane ku hashaka akazi.

Imibare igaragaza ko buri mwaka abahanga b’abanyafrika bagera ku 70,000, bajya gukoresha ubwenge bwaho hanze y’uyu mugabane.

Abashinzwe imicungire y’abakozi mu bigo binyuranye mu bihugu 6 byo mu karere, basanga abakozi bafashwe neza bagahabwa ibyangombwa bakeneye mu kazi, batanga umusaruro mwinshi ndetse bikanatuma batekana.

Ibi ngo byanatuma abahanga b’abanyafrika batajya ku yindi migabane mu gihe uyu mugabane ukomeza gutumiza impuguke zishyurwa akayabo.

Doris Sakupwanya wo muri Zambia ati "Mu bintu biza ku isonga mu gutanga umusaruro ni akazi ubwo rero nidushyira hamwe ibitekerezo byacu, tukegeranya imbaraga zacu tugacunga neza umurimo wacu neza mu buryo butanga umusaruro, bizateza imbere ubukungu bwacu."

Ingabire Lydia ushinzwe abakozi muri RDB ati "Nk'umukoresha twirinda guha akazi kenshi umukozi ku buryo kari bufate amasaha yagenewe, ku buryo akazi gakorwa muri ya masaha yagenewe akazi noneho umukozi agira igihe agenera umuryango we."

Umunyamabanga Mukuru w'urugaga rw'amasendika y'abakozi mu Rwanda CESTRAR, Africain Biraboneye asanga umukoresha agomba gushyiraho uburyo bwiza abakozi bishimira kuguma mu kazi kabo.

"Gahunda yo kugumana abakozi muri serivisi ishinzwe abakozi imicungire y'abakozi ni ikintu abantu bagomba kwitaho cyane kugira ngo hashyirweho uburyo bwo kugumana abakozi noneho n'ikigo kigire inyungu yo kugira abakozi bamaze kukimenyera, bamenyereye imirimo ikorwa, bafite uburambe kandi bafite ubushobozi ariko ibi ntibivuga ko bashyiraho inzitizi zituma umukozi adasohoka nk'uko hari ibigo bibikora."

"Bivuga ko niba ukora muri iki kigo udashobora kuhava mbere y'imyaka iyi n'iyi, ntabwo ari ukubikora mu buryo bw'amategeko ahubwo ni ukubikora mu buryo bwo gushyiraho ingamba n'ubundi buryo bwose bwatuma umukozi yumva yifuza kuguma muri icyo kigo."

Iyi nama y'iminsi 2 yabereye i Kigali yahuje abayobozi bashinzwe imicungire y'abakozi 150 bo mu bihugu 7 birimo Zambia, Kenya, Ghana, Nigeriya, Uganda, RDC n'u Rwanda.

Kwizera Bosco




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #