Yanditswe Oct, 22 2021 17:09 PM | 78,022 Views
Ihuriro ry’abahinzi n’aborozi mu Afurika, PAFO riravuga ko
amafaranga akoreshwa mu gutumiza ibiribwa ku yindi migabane, yafasha uyu
mugabane kwihaza mu biribwa aramutse ashowe mu rwego rw’ubuhinzi, rikaba ryabigarutseho mu nteko rusange y’iminsi ibiri mu Rwanda,
PAFO iravuga ko yiteguye gutanga umusanzu wayo kugira ngo Afurika izabe yihagije mu biribwa mu cyerekezo 2063.
Iri huriro rirabivuga mu gihe umugabane wa Afurika wihariye 60% by’ubutaka buhingwa ku isi, ariko ku rundi ruhande ukagira umubare munini w’abakeneye ibiribwa kurusha ahandi ku isi.
Umuyobozi wa PAFO, Elizabeth Nsimadala avuga ko kugira ngo iyo
ntego igerweho, bisaba ko ibihugu bishora imari ihagije mu buhinzi.
Yagize ati "Umuryango
wa Afurika Yunze Ubumwe intego yawo ya 2063 nkeka ko dufatanyije nk'ibihugu
nk'abaturage bo kuri uyu mugabane, nk'abahinzi tuzabigeraho. Icyo nishimiye
twumvise Minisitiri w'Ubuhinzi atubwira uburyo u Rwanda rwateye intambwe yo
gushora muri uru rwego mu birebana no kuhira kugira ngo abahinzi bashobore
guhinga igihe cyose. Ibihugu byose bikoze nk'ibyo, abahinzi bose bakabikora
tukongerera ubushobozi amashyirahamwe y'ubuhinzi bakabona imbuto nziza, inyongeramusaruro ndatekereza ko twakongera umusaruro w'ubuhinzi."
Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana avuga ko iri huriro ryagombye kuba umusemburo wa Afurika wo kwihaza mu biribwa.
"Ndifuza
kugaragaza ubushatse bw'u Rwanda mu gufatanya na PAFO n'amashyirahamwe
y'abahinzi mu Rwanda kugira ngo bashobore gufasha abahinzi bo hasi.
Icyifuzo cyacu ni uko PAFO yaba umusemburo wo guteza imbere ubuhinzi muri
Afrika ikawugeza ku rundi rwego. Mu biganiro byinshi ku buhinzi PAFO yagizemo
uruhare twiyemeje gukora ubuhinzi bwongera umusaruro kandi buhangana n'ikibazo
cy'imirire, kwihanza ndetse bitume abahinzi babaho ubuzima bwiza."
Kuba Afurika yihariye 60% by’ubataka buhingwa ku isi, ntibyabujhije ko muri 2020 Afurika ariyo yari ifite umubare munini w’abakeneye ibiribwa ku isi, kuko bari miliyoni 300.
Imibare y’Ihuriro ry’Abahinzi muri Afurika PAFO, igaragaza ko muri 2019 Afurika yatumije ku yindi migabane ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadorari, amafaranga ngo yazana impinduka zikomeye aramutse ashowe mu buhinzi.
Bosco Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru