Yanditswe Aug, 08 2016 16:22 PM | 2,655 Views
Perezida w'inteko ishingamategeko y'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba (EALA) Hon. Daniel Fred Kidega yagiranye ibiganiro na perezida wa sena y'u Rwanda Bernard Makuza. Yamutangarije ko iyi nteko ishyigikiye ko habaho ibiganiro ku bibazo by'u Burundi, ndetse ngo bagiye no gukora ubushakashatsi ku ngengabitekerezo ya jenoside n'amacakubiri mu bihugu byo mu karere.
Perezida Daniel Fred Kidega yagejeje kuri Perezida wa Sena y'u Rwanda gahunda ihari y'uko uyu muryango wakwishakamo ubushobozi bwo mu buryo bw'amikoro buzajya bufasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yawo hatabayeho gutegereza inkunga z'amahanga: “ …Twanavuganye kandi ku byerekeranye n'inkunga z'umuryango EAC ko twakagombye kugerageza ibishoboka kugirango dushyireho uburyo bushoboka bwo kubona inkunga, zashobora kudufasha mu buryo burambye kwishyirira mu bikorwa imishinga yacu tutabanje gutegereza abandi baterankunga.”
Perezida wa Sena y'u Rwanda Bernard Makuza avuga ko yashimye igitekerezo iyi nteko ishingamategeko y'umuryango wa Afurika y'Uburasirabuza ifite cyo gukora ubushakashatsi ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Asanga bizafasha mu kumenyekanisha ububi bwayo no muri aka karere, kandi ko inteko ishingamategeko y'u Rwanda izabafasha muri ubwo bushakashatsi: “…Ikindi yambwiye kijyanye n'uko bagiye gutangira ubushakashatsi ku bijyanye n'ingengabitekerezo ya jenoside muri kano karere ndetse n'amagambo cyangwa se discours z'urwangano, ubushakashatsi bazakora, bahereye no ku byabereye hano mu Rwanda muri 94, Twumvise ari igitekerezo cyiza cyane, kugirango ingengabitekerezo yo kurimbura, ingengabitekerezo ya jenoside abantu bamenye n'imiterere yayo, hirya no hino muri kano karere.”
Ku bindi bibazo by'umutekano muke mu karere ka Afurika y'uburasirazuba, Hon. Kidega avuga ko nk'abagize inteko zishinga amategeko muri uyu muryango bashyigikiye kandi basaba ko habaho ibiganiro hagati y'impande zihanganye muri Sudani y'epfo, by'umwihariko no mu gihugu cy'u Burundi.
Ku kibazo cy'umwe mu bagize inteko ishingamategeko ya EALA uheruka kwicirwa mu gihugu cy'Uburundi, ari we Hafsa Mosi, Hon. Kidega yatangaje ko basabye igihugu cy'u Burundi gukora iperereza ryimbitse, kandi ngo basabye guverinoma gushyiraho uburyo bwo gucungira umutekano abagize iyo nteko ya EALA, abayobozi bose muri icyo gihugu, ndetse n'abaturage bose muri rusange.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru